Imyidagaduro

Element Eleéeh yatangaje ibitaramo bitanu azakorera muri Amerika

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 05:41 PM 31 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mugisha Fred Robson uzwi nka Element Eleéeh Umuhanzi akaba n'utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi, yatangaje urugendo rw’ibitaramo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruzatangira mu Ugushyingo 2026 rukazasozwa muri Mutarama 2027.

Element Eleéeh yatangaje uru rugendo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze gahunda y’ibitaramo yise “USA Tour”, igaragaza ko azataramira abakunzi b’umuziki mu mijyi itanu yo muri Amerika.

Nk’uko gahunda yashyizwe hanze ibigaragaza, Element azatangirira i Dayton muri Ohio ku wa 21 Ugushyingo 2026, akomereze i Louisville muri Kentucky ku wa 27 Ugushyingo.

Ku wa 5 Ukuboza 2026, azataramira i Denver muri Colorado, mbere yo gukomereza i Phoenix muri Arizona ku wa 19 Ukuboza. Uru rugendo ruzasozwa i Portland muri Maine ku wa 2 Mutarama 2027.

Ibi bitaramo bije mu gihe Element Eleéeh akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika no kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga. Azwi cyane nk’umwe mu batunganya umuziki bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, aho yagiye akorana n’abahanzi bakomeye.

Element, amazina ye nyakuri akaba ari Mugisha Fred Robinson, yaje no kwinjira mu mwuga wo kuririmba. Mu 2022 yashyize hanze indirimbo ye “Kashe”, yamufashije kumenyekana no muri uyu mwuga.

Mu 2024, yashyize hanze indirimbo “MiLELE”, aho yakomeje kugaragaza icyerekezo cye cy’umuziki yise Afro-Gako, uhuza injyana gakondo nyarwanda n’izigezweho.

Mu ndirimbo ze zamufashije kurushaho kumenyekana harimo “FOU DE TOI”, “Tombé”, “MAASO” na “AYAYAAH”, iyi ya nyuma yakoranye na Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien wo muri Kenya.

Muri Mutarama 2026, Element Eleéeh yegukanye igihembo cya Best Producer of the Year mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA), aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo.

Muri Kamena 2026, yashyize hanze EP ye ya mbere yise “GENESIS”, igizwe n’indirimbo esheshatu ari zo Kashe, FOU DE TOI, MiLELE, Tombé, MAASO na AYAYAAH.

Iyi EP yasohotse mu gihe Element yari yanatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music Up Next, ihagarariye abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bikomeza kumufasha kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Mbere y’uru rugendo rwa Amerika, Element Eleéeh yanakoze ibitaramo muri Canada muri gahunda yiswe “Beyond Borders Canada Tour”, aho yari kumwe n’abahanzi barimo Kevin Kade na Nel Ngabo.

Ibitaramo bitanu agiye gukorera muri Amerika ni indi ntambwe mu rugendo rwa Element Eleéeh rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Biteganyijwe ko bizamuha amahirwe yo guhura n’abakunzi be baba muri Amerika no gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye hanze y’u Rwanda.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo