Politiki

Dakar 2026: Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu mu muhango wo gutangiza Imikino Olempike y'Urubyiruko yabereye bwa mbere muri Afurika

na Arsene Byiringiro November 01, 2026 09:26 AM 11 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026, yifatanyije na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike y'Urubyiruko ya Dakar 2026, ibaye ubwa mbere mu mateka y'umugabane wa Afurika.


Uyu muhango wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade i Diamniadio, ukaba waranzwe n'ibikorwa by'uumuco wa Sénégal n'uwa Afurika muri rusange ndetse uhuriza hamwe abayobozi batandukanye n'abarenga igihumbi bitabiriye ibikorwa by'ubuhanzi n'imyidagaduro byafunguye aya marushanwa.

Dakar 2026 ihurije hamwe abasore n'inkumi bagera ku 2,700 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17 baturutse muri Komite Olempike z'Ibihugu zirenga 200. Bazahatana mu mikino 25, hatangwe imidari 153 hagati ya tariki ya 31 Ukwakira na 13 Ugushyingo 2026.


Ni ku nshuro ya mbere igikorwa cya Olempike kibereye ku butaka bwa Afurika kuva hatangira Imikino Olempike ya ivuguruye mu 1896. Perezida wa Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), Kirsty Coventry, yavuze ko aya marushanwa afungura amateka mashya ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko agaragaza ubushobozi, impano n'icyerekezo cy'urubyiruko rwawo.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ku mugaragaro ko aya marushanwa atangiye, ashimangira ko ari ishema rikomeye ku gihugu cye no kuri Afurika yose kwakira igikorwa nk'iki ku nshuro ya mbere.

Uretse amarushanwa ya siporo, Dakar 2026 yanateguwe nk'urubuga rwo guhuza urubyiruko rwo hirya no hino ku isi, gusangizanya umuco no guteza imbere indangagaciro za Olempike zirimo ubucuti, kubahana no guharanira kuba indashyikirwa.


KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo