Imikino

Ikipe y’u Rwanda y’amagare yagarutse mu gihugu nyuma ya Shampiyona Nyafurika

na Arsene Byiringiro October 28, 2026 12:30 PM 26 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yagarutse mu gihugu amahoro, nyuma yo kumara icyumweru muri Kenya aho yitabiriye Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda ya 2026.

U Rwanda rwegukanye imidali itandatu muri iri rushanwa, irimo itatu ya zahabu, rusoreza ku mwanya wa kabiri mu bihugu 32 byaryitabiriye. Afurika y’Epfo ni yo yabaye iya mbere, itahana imidali 13.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Nkurayija Hubert, n’abagize Komite Nyobozi yaryo bakiriye Ikipe y’Igihugu yari ivuye muri iri rushanwa ryabereye i Kisumu muri Kenya.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo