Ubuzima

Impamvu tudakwiye kujugunya imiti aho tubonye n’ingaruka bigira ku buzima n'ibidukikije

na Arsene Byiringiro October 18, 2026 10:33 AM 34 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira gahunda zo kurengera ibidukikije n'ubuzima rusange, haracyari abaturage benshi batazi aho bakwiye gushyira imiti isigaye cyangwa yarengeje igihe. Bamwe bayijugunya mu bwiherero, abandi bakayivanga n'imyanda isanzwe, mu gihe hari n'abayibika mu ngo zabo bizeye ko bazongera kuyikoresha.

Abahanga mu by'imiti bavuga ko iyo myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abaturage no ku bidukikije.

Niyomugabo Innocent, utuye mu Karere ka Gisagara, avuga ko iyo asigaranye imiti atagikoresha ayijugunya mu bwiherero kuko nta bundi buryo azi bwo kuyikuraho.

Ati:"None se ko uba utakiyikoresha, uyishyira aho ngaho bakayikubura cyangwa ukayita muri toyi."

Si we wenyine utekereza atyo. Mujawamariya we avuga ko atajugunya imiti isigaye, ahubwo ayibika mu rugo kugira ngo azayikoreshe igihe azongera kurwara.

Ati"Uyishyira nko mu kabati cyangwa ku meza, wakongera kumva utangiye guhinda umuriro cyangwa ukumva wagize imbeho ukongera ukawunywa."

Ubushakashatsi bwacu bwanageze ku banyeshuri batandukanye kugira ngo tumenye uko na bo bitwara ku bijyanye n'imiti isigara.

Umutoni Naissa yavuze ko iyo asigaranye imiti ayijugunya mu mwanda utabora cyangwa akayisubiza kwa muganga.

Ati"Uyishyira ahantu habugenewe hari imyanda itabora. Ntabwo wayivanga n'imyanda ibora, kandi iba igomba kuba iri kure y'abana cyangwa amatungo. Ushobora no kuyisubiza kwa muganga ukababwira ko iyo miti utagikeneye kuyikoresha."

 

Muhawenimana Eric we yemera ko atajya yita kuri icyo kibazo.

ati: “Ntabwo njya mbitekerezaho rwose. Iyo isigaye nyishyira mu myanda kuko na bwo iba itakiri ingirakamaro.”

Abajijwe niba yari azi ko imyanda igomba gutandukanywa bitewe n'ubwoko bwayo, yavuze ko atari abizi.

Ati :"Nari nzi ko imyanda yose ari imwe. Sinari nzi ko hari uburyo butandukanye bwo kuyijugunya."

Ibi bihamya ko hakiri icyuho mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha uburyo bukwiye bwo gutunganya imiti itagikoreshwa.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umuhanga mu by'imiti, Pharmacien Maxime Henri Nduwawe, asobanura ko kujugunya imiti aho babonye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku binyabuzima.

Avuga ko hari imiti, nk'iyifashishwa mu kuboneza urubyaro irimo imisemburo ishobora kugera mu mazi cyangwa mu biyaga ikabangamira imyororokere y'amafi n'ibindi binyabuzima. Hari kandi indi miti ishobora kuvamo uburozi iyo igeze mu bidukikije.

“Rwanda FDA igena uburyo imiti itagikoreshwa cyangwa yangiritse igomba gukurwa mu baturage. Ntabwo ijugunywa aho ari ho hose. Uburyo bwiza ni ukuyisubiza aho wayihawe cyangwa ku kigo nderabuzima, kuko hari uburyo bwashyizweho bwo kuyitwika, kuyitaba cyangwa ubundi buryo bwemewe butuma idakomeza kwangiza ibidukikije.”

Amabwiriza y'inzego z'ubuzima mu Rwanda ateganya ko imiti yarengeje igihe, yangiritse cyangwa itujuje ubuziranenge igomba gusubizwa ku kigo nderabuzima cyangwa muri farumasi, aho ibanza gushyirwa ahabugenewe mbere yo gutunganywa no kujugunywa mu buryo bwemewe.

Nk'uko bigaragara mu mabwiriza yo gusubiza, kwita no gutunganya imiti itujuje ubuziranenge, yatangiye gukurikizwa kuva mu 2021 ashyizweho n’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, avuga ko iyo miti igomba kubanza gukusanywa no gutandukanywa n'igikoreshwa kugira ngo itazongera kugera ku isoko cyangwa ngo ikoreshwe n'abaturage. 

Nyuma igenzurwa n'inzego zibifitiye ububasha, igatwikwa mu bushyuhe bwo hejuru, igafungirwa mu buryo budatuma yangiza ibidukikije (encapsulation), cyangwa igatunganywa hakoreshejwe ubundi buryo bwemewe burimo inertization, bitewe n'ubwoko bw'umuti n'ingaruka ushobora guteza.

Aya mabwiriza anashimangira ko imiti itagomba na rimwe kujugunywa mu myanda isanzwe cyangwa mu miyoboro y'amazi, kuko bishobora kwanduza ubutaka n'amazi, bikagira ingaruka ku buzima bw'abaturage, ku matungo ndetse no ku binyabuzima.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo