Ubuhanzi n'Umuco

Inkingi y’iterambere ry’abagore bo mu cyaro

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 07:39 PM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko ubufatanye ari imwe mu nkingi zabafashije kwiteza imbere. Ni mu gihe ubuyobozi bw’aka Karere busaba  abashakanye gushyira hamwe no kuzuzanya mu nshingano kugira ngo bateze imbere imiryango yabo.

Ni bamwe mu bagore bo mu Karere ka Huye baganiriye na Radio Salus, bagaragaza ko gushyira hamwe no gukorera hamwe mu muryango byabafashije kugera ku iterambere bavuga bati " twebwe twateye imbere binyuze mu ugushyira hamwe  twirinda ibiyobya bwenge Kandi twibumbira no mumatsinda y'ubwizigame Aho dutanga amafaranga ya buricyumweru  byatumye natwe dutera imbere dufite n'amatungo".

 Bemeza ko iyo abashakanye bahuje imbaraga, bagafatanya mu bikorwa bibateza imbere no mu gufata ibyemezo, bituma umuryango urushaho kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kugera ku ntego wihaye.

Bashishikariza abandi bagore n’abo bashakanye kubakira ku bufatanye, buri wese akagira uruhare mu iterambere ry’urugo, aho kuriharira umwe.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abashakanye kubana mu bwubahane, bagafatanya mu nshingano no mu bikorwa bibateza imbere ati " kuko umuryango uharanira intego zihuriweho uba ufite amahirwe menshi yo kugera ku mibereho myiza namwe rero abagore mwebwe bo mucyaro mifite agaciro nkabandi Kandi ubuyobozi burabazirikana cyane mu imibereho myiza ndetse ni iterambere , Ubu bufatanye busaba ko umugabo n’umugore buzuzanya mu nshingano zose, bagafatanya gufata ibyemezo no guharanira icyateza imbere urugo rwabo , Ni umusingi wo kubaka umuryango urangwa n’ubwumvikane, ukagira uruhare mu iterambere ry’abawugize n’iry’abaturage muri rusange".

Umuyobozi wakarere ka Huye anaboneraho nogushima abafatanyabikorwa aho umuryango SOS Children's Villages isanzwe ifasha imiryango itifashije yateye inkunga mugufasha imiryango ibana itarasezeranye imbere y'amategeko gusezerana mumategeko.

Abagore bageze ku iterambere babikesha gukorera hamwe bagasaba abandi kubigiraho, baharanira kugira imiryango irangwa n’ubufatanye, bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangamira imibereho myiza y’urugo.

HANYURWIMFURA Olivier/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo