LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:16 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:16 AM
LIVE

Umunyarwanda Émile Ngaboyisonga yamuritse imurikabikorwa rigaragaza ubwiza bw'u Rwanda mu Budage

Umunyarwanda Émile Ngaboyisonga yamuritse imurikabikorwa rigaragaza ubwiza bw'u Rwanda mu Budage

Umuhanzi w’Umunyarwanda Émile Ngaboyisonga yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubugeni ryiswe "Rwanda: The Land of a Thousand Hills, Home to a Thousand Stories", rigamije kwerekana amateka, umuco n’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bihangano bye.

Iri murikabikorwa ririmo kubera mu nzu ndangamurage ya Museum für Kunst iherereye mu mujyi wa Rockenhausen mu Budage. Ryatangiye ku wa 2 Kanama 2026 rikazarangira ku wa 30 Kanama 2026, aho abazaryitabira bazajya basura ibikorwa byaryo buri munsi hagati ya saa Munani n’Igice na saa Kumi n’Imwe n’Igice.

Ibihangano byamuritswe bigaragaza ishusho y’u Rwanda binyuze mu miterere yarwo, amateka yarwo, umuco gakondo ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.

 Ngaboyisonga yavuze ko yifuje gukoresha impano ye mu kugeza ku banyamahanga inkuru nziza z’u Rwanda no kubereka ubukungu n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Abakurikiranira hafi ibihangano bavuga ko iri murika ari amahirwe yo gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buhanzi bufite ubutumwa bwubaka kandi buhuza abantu baturuka mu bihugu bitandukanye.

Mu myaka yashize, Émile Ngaboyisonga yakomeje kwitabira ibikorwa bitandukanye by’ubugeni mu Rwanda no hanze yarwo, aho ibikorwa bye bikomeje gushimwa kubera uburyo bihuza amateka, umuco n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda. 

Iri murikabikorwa ritegerejweho gukurura abantu benshi bifuza gusobanukirwa u Rwanda binyuze mu bihangano by’uyu munyabugeni.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.