Kagere Meddie yujuje abamukurikira Miliyoni kuri Instagram
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwand Amavubi Meddie Kagere, wanyuze no mu makipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze y'igihugu arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports zo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC ndetse na Namungo FC zo muri Tanzaniya baherutse gutandukana mu mwaka wa 2025 mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 12, yanditse amateka mashya yuzuza miliyoni imwe y’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.
Uyu munyabigwi wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, uzwi ku izina rya MK14 mu mpine y'amazina ye, abigezeho aba Umunyarwanda wa mbere ukina cyangwa wakinnye umupira w’amaguru ugeze kuri uyu mubare ku rubuga rwe rwa Instagram.
Meddie Kagere yavukiye muri Uganda mu 1986, mu mikino isaga 59 yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi yansinzemo ibitego bigera kuri 15 kuri ubu aherutse gutandukana na Namungo FC yo muri Tanzaniya mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 12 mu mwaka wa 2025.
Yinjiye mu mubare w’Abanyarwanda bageze kuri miliyoni y’ababakurikira kuri uru rubuga, barimo umuhanzi Ngabo Medar wamamaye mumuziki w'u Rwanda nka Meddy, The Ben, Bruce Melodie, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana Israel Mbonyi.
Aba kandi barimo umunyamideri akaba numushoramari Miss Mutesi Jolly, umunyamideri Mbabazi Chaddia uzwi nka Shaddyboo ndetse nundi munyamideri akaba numushoramari Miss Mutesi Jolly, na Uwizeye Enock wamamaye ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda Ashton Small uzwi nka Kagarara urikuzamuka cyane muri iyi minsi muba content creator.
SHYAKA Bienvenue/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo