Politiki

Minisitiri Bizimana yasabye abayobozi kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 09:03 PM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, birinda imyitwarire y’abayobozi bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu biganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, byibanze ku mateka y’u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Bizimana yibukije abayobozi ko amateka y’u Rwanda arimo amasomo akomeye, cyane cyane ku ngaruka z’ubuyobozi bubi bwimakaza urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “u Rwanda rwagize abayobozi babi bimakaje urwango ndetse banarubiba mu bo bayoboye, himakazwa kwica Abatutsi. Na n’ubu hari abahunze igihugu, aho bari hanze yacyo bakaba bagikomeje kwinangira bagifite urwango.”

Yongeye gusaba aba bayobozi kwirinda imyitwarire y’abayobozi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Joseph Gitera na Pauline Nyiramasuhuko.

Yabasabye kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge no gufasha abaturage gukomeza kubana mu mahoro.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ibiganiro nk’ibi bigamije kwibutsa abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange akamaro ko kumenya no kuvuga ukuri ku mateka y’igihugu, nubwo ashaririye.

Yagize ati: “Ibi biganiro bigamije kwibutsa abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bigikomeje gushingira ku kuvuga ukuri ku mateka yabaye, nubwo asharira, kugira ngo n’abakiri bato bayasobanukirwe.”

Urubyiruko rwasabwe kwirinda amakuru agoreka amateka

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko, aho bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko bungutse ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, banasobanukirwa neza akamaro ko kurwanya amakuru abayobya.

Bamwe mu baganiriye na Radio Salus bavuze ko amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akwiye kugenzurwa mbere yo kuyemera cyangwa kuyasangiza abandi, cyane cyane iyo yerekeye amateka y’igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imarumubabaro Yvonne, umwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo kwigishwa amateka y’u Rwanda, bityo rukaba rufite inshingano zo gufasha abandi kuyasobanukirwa neza.

Yagize ati: “Akenshi amakuru y’ibihuha akurwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko twe tugira amahirwe ko amateka tuyigishwa. Hari n’abandi bayabwirwa nabi, bityo tuzagenda tubasobanurira.”

Urubyiruko rwagaragaje ko gukomeza kwigishwa amateka y’u Rwanda no kuyasobanukirwa ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n’amakuru ayobya, no kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubumwe n’amahoro.

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje kwibanda ku bikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hagamijwe gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubwiyunge, amahoro n’imibanire myiza hagati y’abagituye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu muri 2025, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyageze kuri 95.3%, kivuye kuri 82.3%.

Iyi mibare igaragaza impinduka zagaragajwe n’ubwo bushakashatsi, mu gihe gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bikomeje gufatwa nk’inshingano ihuriweho n’abayobozi, urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abayobozi bafite uruhare rukomeye mu gutanga urugero rwiza, kurwanya amacakubiri no gufasha abaturage gusobanukirwa amateka y’igihugu, kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa bikomeze kuba umusingi w’iterambere n’amahoro arambye.

 

HANYURWIMFURA Olivier/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo