Imikino

Kylian Mbappé yanditse amateka muri Champions League

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 08:02 AM 37 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid n'ikipe y'igihugu y'Abafaransa Kylian Mbappé yamaze kwinjira mu bakinnyi 5 bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League ku mugabane w' Iburayi aho yaciye kuri Raul Gonzalez.

Kylian Lote Mbappé yabigezeho ubwo yakinaga umukino we wa 86 muri iri rushanwa atsindamo igitego cya 72 mu mukino wahuje ikipe ye ya Real Madrid na As Roma yari yabakiriye mu Butaliyani bakayitsinda ibitego 4 kuri 3 mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026.

Kugeza ubu uyu rutahizamu abakinnyi bari imbere ye bamaze gutsinda ibitego byinshi kumurusha muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w' Iburayi ni bane bayobowe n'umunya Portugal Cristiano Ronaldo uri ku mwanya wa mbere, agakurikirwa n'umunya Arijantine Lionel Messi, umunya Polonye Robert Lewandowski, Umufaransa Karim Mustapha Benzema hanyuma Kylian Mbappé agaheruka.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo