Shema weguye muri FERWAFA yasimbujwe Gasarabwe
Ishyira hamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryemeje ko ryakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wahoze ari perezida wa ferwafa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru FERWAFA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa gatanu taliki 2 Ukwakira 2026, yemeje ko kuwa 29 Nzeri 2026 yakiriye ubwegure bw’uwahoze ari perezida wa FERWAFA, SHEMA Ngoga Fabrice.
FERWAFA kandi yakomeje ivuga ko mu nama yayo idasanzwe yabaye kuwa 01 Ukwakira 2026 komite nyobozi yayo yakiriye ubwo bwegure.
Nyuma yo kwakira ubwegure bwa shema Fabrice, FERWAFA yemeje ko Me Claudine GASARABWE akomeza kuba perezida wa FERWAFA w’agateganyo kugeza kunteko rusenge y’amatora iteganyijwe muri mutarama 2027.
Mu ijoro rya taliki 29 Nzeri 2026 nibwo SHEMA Ngoga Fabrice yashyize hanze ibaruwa y’ubwegure bwe bitewe nicyo we yise impamvu z’ubunyangamugayo.



MUCYO Thierry/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo