Kubura ingwate no gutinya cyamunara bituma bamwe batinya inguzanyo
Mu gihe abaturage bashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari na banki kugira ngo biteze imbere, bamwe bavuga ko batinya gufata inguzanyo kubera kubura ingwate no gutinya ko bazananirwa kwishyura, imitungo yabo igatezwa cyamunara.
Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko kuba abantu benshi badafite ahantu hagaragaza uko bishyura imyenda(Bank statement) ari kimwe mu bituma ibigo by’imari bishobora kubaka igipimo cy’inyungu kiri hejuru ku nguzanyo hashingiwe ku ngaruka bashobora guhura na zo.
Yagize ati: “Banki iyo igiye guha umuntu amafaranga, ikintu cya mbere yibaza ni ukuvuga ngo uyu muntu azanyishyura? Amahirwe y’uko umuntu anyishyura angana ate? Kugira ngo banki imenye ko uzayishyura, ireba amateka y’imikorere yawe: uyu muntu ni umwizerwa? Asanzwe agurizanya amafaranga akishyura?”
Yakomeje avuga ko ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda benshi badafite inyandiko zigaragaza ibikorwa byabo n’amateka y’imari yabo, ku buryo bigora ibigo by’imari gusuzuma ubushobozi bwabo bwo kwishyura.
Ati: “Ikibazo dufite rero ni uko Abanyarwanda benshi badafite ahantu hagaragaza ibyo bakora. Ntabwo dufite ahantu hagaragaza ko uriha imisoro, ukaba udashobora kwerekana ko umaze imyaka itatu uriha imisoro, ukaba udashobora kwerekana ko umaze imyaka itatu ufite umwenda wishyuye ku buryo bigaragara, banki ikaba yavuga iti uyu muntu ni umwizerwa, ashobora kwishyura.”
Bamwe mu baturage baganiriye na Radio Salus bavuze ko kubura ingwate no gutinya ko bazananirwa kwishyura inguzanyo bikabaviramo guterezwa cyamunara biri mu bituma batitabira serivisi z’inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari.
MUKARUGINA Esperance yavuze ko umuntu adakwiye gufata inguzanyo atazi neza uko azayishyura, cyane cyane iyo adafite umutungo yakwifashisha nk’ingwate.
Yagize ati: “Nonese umuntu yajya kuguza atazabona icyo yishyura, akajya kuyaguza? Urareba ukavuga uti ‘ninjya kuyaguza nzagurisha iki kugira ngo nyishyure?’ Ikigorana ni uko usanga umuntu nta ngwate afite nyine.”
KAMANZI Eric na we yavuze ko ibisabwa n’amabanki, birimo ingwate n’inyungu ku nguzanyo, bishobora gutuma bamwe mu baturage batinya kuzaka inguzanyo.
Ati: “Biterwa n’uko usanga hamwe na hamwe amabanki yaka ingwate kandi bamwe na bamwe nta ngwate bafite, cyangwa n’imishinga y’iki gihe itabasha kwishyura iyo nguzanyo. Usanga kandi amabanki amwe n’amwe yaka inyungu iri hejuru ugasanga utabasha kuyishyura.”
Imibare yatanzwe igaragaza ko uko ibigo by’imari na banki bikomeza kwiyongera, ari na ko umubare w’ababigana wiyongera. Mu Rwanda hari ibigo by’imari bitandukanye birimo Umurenge SACCO, Umwarimu SACCO n’ibindi bitanga serivisi z’imari zigamije gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Evode MASENGESHO / Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo