Imyidagaduro

Titi Brown yanyomoje iby'urukundo rwe na Innocente

na Arsene Byiringiro October 07, 2026 09:36 AM 17 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umubyinnyi akaba n'umuhanzi, Titi Brown yanyomoje amakuru ari kuvugwa ko ari mu munyenga w'urukundo n'umukinnyi wa filime, Bizimana Pamella wamamaye nka Innocente.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, umubyinnyi Titi Brown yavuze ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo bombi kuko ari inshuti zisanzwe.

Yagize ati “Ni inshuti yange cyane... Innocente ntacyo mfataho pe!...Ni mushiki wange. Ntabwo wakundana na mushiki wawe.”

Nubwo yahakanye ibi, Titi Brown yavuze ko akumbuye kujya mu rukundo nyuma y'amezi agera kuri atandatu atandukanye n'uwari umukunzi we.

Titi Brown yahoze Ari umubyinnyi,aza kubireka yinjira muruganda rw'umuziki,Aho kurubu hashize iminsi mike yibitseho imodoka yo mubwoko bwa BMW.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo