Imyidagaduro

Titi Brown mu byishimo nyuma yo kugura imodoka ya BMW X1

na Arsene Byiringiro October 04, 2026 09:39 AM 57 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umubyinnyi akaba n’umuhanzi w'indirimbo "urare" w’Umunyarwanda Titi Brown yagaragaje ibyishimo nyuma yo kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa BMW X1 SUV, bivugwa ko ifite agaciro ka hafi miliyoni 35 Frw.

Titi Brown, amazina ye asanzwe ari Ishimwe Thierry, ni umwe mu rubyiruko rwagiye rumenyekana cyane mu myidagaduro nyarwanda, cyane cyane binyuze mu kubyina na nyuma  yo gushyira hanze indirimbo urare irata ibyiza U Rwanda .

Uyu musore yatangaje ko iyi modoka ari kimwe mu bintu yishimira kuba yaragezeho abikesha ibikorwa bye mu ruganda rw’imyidagaduro. Ibyishimo bye bije nyuma y’igihe gito indirimbo ye ‘Urare’ imenyekanye cyane mu Rwanda.

‘Urare’ yasohotse ku wa 29 Kamena 2026, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Aho  iyi ndirimbo yagejeje ku miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube mu minsi umunani gusa.

Indirimbo kandi yagaragayemo ibyamamare bitandukanye, ikaba yaribanze ku kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda no kurumenyekanisha binyuze mu muziki.

Titi Brown yavuze kandi ko yifuza ko ibihangano birata u Rwanda byashyigikirwa kurushaho, ndetse asaba ko ‘Urare’ yahindurwa no mu Cyongereza kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi hanze y’u Rwanda.

Kugura BMW X1 aje kubigaragaza nk’ikindi kimenyetso cy’iterambere rye mu ruganda rw’imyidagaduro, aho ibikorwa bye byo kubyina, umuziki n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi bikomeje kumwongerera izina.

Ku bijyanye n’agaciro k’imodoka, ibiciro bya BMW X1 biratandukana bitewe na model, umwaka yakozwemo n’ibindi biranga imodoka; ku isoko ry’u Rwanda, hari BMW X1 zigaragazwa ku biciro bitandukanye, bityo miliyoni 35 Frw nicyo  giciro rusange cya buri BMW X1.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo