Imyidagaduro

Olivier Martinez yashinje Halle Berry gukubita umuhungu wabo w’imyaka 12

na Arsene Byiringiro October 02, 2026 06:15 PM 57 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Olivier Martinez, wahoze ari umugabo w’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Halle Berry, yaregeye urukiko asaba ko hashyirwaho icyemezo cy’agateganyo kimubuza kwegera uyu mukinnyi wa filime, amushinja gukubita no gukomeretsa umuhungu wabo w’imyaka 12, Maceo.

Ibi byatangajwe na TMZ ku wa 1 Ukwakira 2026, ivuga ko Martinez yatanze ikirego avuga ko Halle Berry yakoresheje imbaraga ku mwana wabo mu gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu wabanje.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Martinez avuga ko Halle Berry yasimbukiye Maceo, akamufata ku ijosi ndetse akanamuniga. Avuga ko nyuma y’ibyo, Maceo yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko nyina yari yamukoreye ibyo bikorwa.

Martinez avuga kandi ko ibyo bitaba ari ubwa mbere Maceo yaba akorewe ibikorwa nk’ibyo, kuko ngo hari n’ibindi bihe byabayeho mbere.

Nk’uko Martinez abivuga, icyo gihe Maceo yari ari mu cyumba cye arimo gukina umukino wo muri VR (Virtual Reality), yambaye ibikoresho byabugenewe. Avuga ko Halle Berry yinjiye mu cyumba arakaye, akamubwira ko asa nk' “igicucu” ndetse ko ari “umuswa” kubera gukina uwo mukino.

Martinez avuga ko ibintu byaje gukomera, Halle Berry agasimbukira kuri Maceo ndetse bakarwana. Avuga ko yamufashe ku ijosi akamuniga, ari na ko amubaza ati: “Ni nde uyobora ubu?”

Mu nyandiko y’ikirego, Martinez yanavuze ko Halle Berry yamubwiye ko ashobora gutuma yoherezwa mu Bufaransa. Yongeyeho ko Halle yaba yarabwiye Maceo amagambo ajyanye n’uko, nk’umwirabura, yagombaga kumufasha kumurinda ko Martinez amwiba.

Ibi byose ni ibirego biri mu nyandiko yashyikirijwe urukiko na Martinez, kandi ntabwo bivuze ko byamaze kwemezwa n’urukiko.

Mu cyemezo cy’agateganyo, urukiko rwategetse ko Halle Berry atagomba kunywa inzoga cyangwa kuba yanyoye ibindi biyobyabwenge igihe ari kumwe na Maceo. Yanategetswe kujya akorerwa ibizamini bigaragaza ko atanyoye inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge mbere, mu gihe cyangwa nyuma yo gusura umuhungu we.

Nyuma y’ibirego, Halle Berry ngo yaba yarandikiye Martinez ubutumwa bugufi ku munsi wakurikiyeho, avuga ko yumvaga ababajwe cyane n’ibyari byabaye ndetse ko yari azi ko n’umuhungu wabo yababajwe n’ibyo bintu.

Martinez kandi yagaragaje mu nyandiko ze ko ibyo ashinja Halle Berry bitaba ari ubwa mbere habayeho imyitwarire nk’iyo.

Avuga ko mu myaka itanu ishize Halle yaba yaramukubise mu maso. Yongeye kuvuga ko mu myaka hafi icumi ishize, Halle yaba yaragize uburakari bukomeye, akajugunya isahani yari iriho icyuma n’ikarayi.

Martinez kandi avuga ko mu 2023, ubwo bombi bari baganira ku bijyanye n’amafaranga yo kurera umwana, Halle yabwiye Maceo amagambo ashingiye ku ibara ry’uruhu rwa Martinez n’amafaranga yamuhaga.

Mu makuru mashya yatangajwe na TMZ, urukiko rwatanze temporary restraining order, icyemezo cy’agateganyo cyo kurinda umuntu, gitegeka Halle Berry kutegera Martinez mu ntera ya metero hafi 91, bingana na yards 100.

Icyakora, Halle yemerewe gukomeza kubona Maceo, ariko hakurikijwe gahunda yagenwe n’urukiko. Iyo gahunda iteganya ko ashobora kumubona iminsi ibiri mu cyumweru ndetse no muri buri cyumweru cya kabiri, kugeza igihe urukiko ruzongera kuburanira iki kibazo ku wa 16 Ukwakira 2026.

Urukiko kandi rwategetse Halle Berry na Olivier Martinez kwitabira mediation, ibiganiro biyoborwa n’umuhuza bigamije gufasha impande zombi kugera ku bwumvikane ku bibazo birebana n’uburere n’uburenganzira bwo kurera Maceo. Ibyo biganiro bizaba mu ibanga.

Martinez arasaba urukiko kumuha uburenganzira bw’ibanze bwo kurera Maceo, ndetse agasaba ko Halle Berry atemererwa kumwegera mu buryo busanzwe mu gihe ikibazo kigikomeje.

Nubwo bimeze gutyo, Martinez avuga ko adashaka ko Maceo acibwa burundu ku mubyeyi we, ahubwo ko ashaka ko umuhungu wabo ahabwa umwanya n’uburinzi nyuma y’ibyo avuga ko byabaye.

Urubanza ruzakomeza, urukiko rukazongera kurusuzuma ku wa 16 Ukwakira 2026.

HARAMBINEZA Daniel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo