Pacson yongeye kugaruka mu muziki, ateguza Album izagaragaramo abaraperi bakomeye
Umuraperi Ngoga Lwanga Edison uzwi nka Pacson yatangiye kongera gukora ibikorwa bye bya muzika nyuma y’igihe atagaragara cyane, bitewe n’ibibazo by’ubuzima .kuri ubu akaba yateguje Album nshya yise "Take Off", izaba igizwe n’indirimbo umunani.
Pacson ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagira uruhare mu rugendo rw'injyana ya Hip Hop Nyarwanda.
Uyu muraperi avuga ko ubuzima bwe bwatangiye kumera neza, bikaba byaramuhaye amahirwe yo gusubira mu bikorwa bya muzika. Muri gahunda nshya afite, harimo gutunganya Album ye ndetse no gufata amashusho y’indirimbo.
Ati: “Ubu natangiye gutora agatege, ndi gutunganya Album yanjye yitwa ‘Take Off’ izaba iriho indirimbo umunani.”
Muri izo ndirimbo, Pacson yamaze gushyira hanze iyitwa K O, indirimbo yahuriyemo na White Monkey ndetse na Kris uba i Dubai. Ni imwe mu bikorwa bigaragaza ko uyu muraperi yasubukuye ibikorwa bya muzika.
Pacson kandi yavuze ko uko ubuzima bwe bugenda bumera neza ari nako agenda abasha gukora byinshi kurushaho, birimo no kwitabira ibikorwa byo gufata amashusho.
Ati: “Ubu navuga ko ndi koroherwa. Kuko ndi kugendera ku mbago imwe, hanyuma nkabasha no gukora amashusho y’indirimbo.”
Album Take Off izaba irimo n’izindi ndirimbo Pacson yahuriyemo n’abaraperi bazwi muri Hip Hop Nyarwanda. Muri zo harimo Don’t Try Me, yahuriyemo na Green P, Sintex na P-Fla.
Usibye abo, kuri iyi Album hazagaragaramo n’abandi bahanzi barimo White Monkey na DJ Ama, mu mikoranire igamije guhuza ibisekuru bitandukanye by’abaraperi Nyarwanda.
Pacson azwi kandi ku ndirimbo nka Samehood, Imvune z’Abahanzi na Anti-Virus, aho yagiye agaragaza ibitekerezo bye ku buzima bw’abahanzi n’imbogamizi ziri mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.
Mu myaka ishize, yagize uruhare mu biganiro no mu bikorwa byibandaga ku iterambere rya Hip Hop, cyane cyane ku bibazo bireba abaraperi n’umwanya w’iyi njyana mu muziki Nyarwanda.
Uretse kuba umuraperi, Pacson yanagize uruhare mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, aho yakoze mu bitangazamakuru birimo Radio 1, City Radio, Hot FM na BTN TV.
Muri Werurwe 2026, Pacson yagize ikibazo cy’ubuzima ubwo yavunikaga igufwa ryo mu itako nyuma yo gusunikwa n’umufana ari ku rubyiniro. Ibyo byatumye amara igihe ari kwitabwaho n’abaganga.
Nyuma yo gutangira koroherwa, Pacson yongeye gushyira imbaraga mu muziki, aho Album Take Off ari wo mushinga mushya ari kwibandaho. Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo umunani kandi ikazagaragaramo imikoranire n’abaraperi batandukanye bafite izina rikomeye muri Hip Hop Nyarwanda.
NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo