Imyidagaduro

Rick Ross yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukunzi we

na Arsene Byiringiro October 01, 2026 08:25 PM 38 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross yatawe muri yombi na Polisi yo muri Leta ya Florida, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukunzi we, Jazzma Kendrick.

William Leonard Roberts II, uzwi ku izina rya Rick Ross, yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2026,

Ifungwa rye ryabaye nyuma y’uko umukunzi we, Jazzma Kendrick, ashinje uyu muraperi kumukubita no kumugirira nabi.

Kendrick w’imyaka 39, usanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza amafoto n’amashusho by’ubuzima bwe, yavuze ko icyabaye cyaturutse ku makimbirane yagiranye na Rick Ross.

Mu butumwa bwagaragaye ku ifoto yasangijwe kuri Instagram, Kendrick yagize ati: “Sinzi ibintu byinshi, ariko nzi ko umugabo unshyiraho amaboko ari umugabo utigeze ankunda kandi utazigera ankunda.”

Kugeza ubu, amakuru yashyizwe hanze agaragaza ko Rick Ross ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera muri Florida ku byaha aregwa.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo