Imyidagaduro

Umuhanzi Utah Nice Yatunguwe nuko indirimbo ye Yakunzwe na Bruce Melodie

na Arsene Byiringiro September 29, 2026 09:01 PM 236 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubwo yarari mukiganiro n'ikinyamakuru Igihe cyaberaga kuri YouTube umuhanzi Utah Nice yabajijwe uko yakiriye kuba Bruce Melodie  yarakunze indirimbo shya aheruka gusohora yise Capable avuga ko Ari ibintu byamutunguye.

"Ati ikiganiro naracyumvise yagiriye kuri Kiss FM byarashimishije Kandi byamaye imbaraga ni nkuko mukuru wawe ashobora kugupushinga akaguha go ahead  Cyane ko ndi umufana we nkunda ibya akora".

Utah nice yagaragaje ko Bruce Melodie atarahura nawe bityo ko kuba yashyize indirimbo ye muzakunda Kandi ataramubona Ari ibintu  yahaye Agaciro gakomeye Kandi ko yumva yifuza guhura nawe kuko hari byinshi yamwigiraho. Cyane ko amurusha uburambe . 

Kuri ubu nyuma Yuko uyu  muhanzi akoranye  indirimbo "my mind"  na Chris Eazy igakundwa avuga Kandi ko Ari indirimbo yamubereye umugisha mwitangira ry’u mwuga w’umuziki we aho ubu imaze kurebwa nabagera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 800 kurukuta rwa YouTube ikaba yaramuhesheje abamukurikira barenga ibihumbi 96 mu gihe gito .lminsi igera mu 10 irashize asohoye indirimbo yise Capable imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 400 kurukuta rwa YouTube.

Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice ni umwe mu bahanzi binjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda guhera mu mwaka ushize, nk’umwe mu bakobwa bashaka gukomeza guteza imbere uru ruganda rumaze kuyobokwa na benshi.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umwana wa kane iwabo, yatangiye umuziki mu 2017.
Akora injyana zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2023 yawinjiragamo by’umwuga, yavuze ko iyo aririmba yibanda ku butumwa butandukanye bitewe n’ibihe arimo.

Utah Nice ubusanzwe avuka mu muryango w’ibyamamare, cyane ko avukana na Cedric Dric wubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze ndetse na Isimbi Nailla nawe ukora amashusho y’indirimbo.

Cedric Dric mushiki we kugira ngo yinjire mu muziki byari urugendo rukomeye, cyane ko we yabikundaga ariko ababyeyi bo badashaka ko aribyo ashyira imbere cyane.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo