Politiki

Iran yiteguye intambara ariko urugi rwa Diplommasi ruracyafunguye

na Arsene Byiringiro September 28, 2026 06:05 PM 23 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Iran yatangaje ko yiteguye gusubukura imirwano niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugaba ibitero, ariko ikavuga ko dipolomasi ariyo nzira rukumbi ishobora kurangiza intambara. Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, yanze gahunda ya Tehran y’iminsi irindwi yari igamije gufungura umuhora wa Hormuz no gusubukura ibiganiro ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Iran.

Ku wa 27 Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashimangiye ko igihugu cye kidatinya intambara kandi ko ingabo za Iran ziteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose, ariko ashimangira ko ibyo bidakuraho amahirwe y’ibiganiro.

Mu butumwa bwe, Tehran yakomeje kuvuga ko gufungura umuhora wa Hormuz bifitanye isano n’uko Amerika yagabanya igitutu cya gisirikare n’ibihano by’ubukungu.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, ageza ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York, ku wa 23 Nzeri 2026, mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje.

Hakomeje ukuvuguruzanya kwitegura intambara no gukomeza gushaka ibiganiro

Uku kuvuguruzanya Niko kuri kuranga uko amakimbirane hagati ya Washington na Tehran ahagaze ubu. Ku ruhande rumwe, Iran ishaka ko igitutu cya gisirikare n’ubukungu kigabanuka; ku rundi, ubuyobozi bwa Trump busaba ko Tehran yemera ibisabwa na Washington mbere yo kugera ku masezerano mashya.

Ese Gahunda y’iminsi irindwi yaje ite?

Mu cyumweru gishize, ubwo abayobozi ba Iran bari i New York mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Tehran yagejeje ku ruhande rwa Amerika gahunda yari igamije gutuma umuhora wa Hormuz wongera gufunguka mu gihe cy’iminsi irindwi.

Minisitiri Araghchi yasobanuye ko Iran yari yiteguye gufungura uwo muhora no gusubukura ibiganiro kuri gahunda yayo yo gukungahaza uranium( ingufu  z'intwaro za kirimbuzi,) ariko Amerika ikabanza guhagarika blockade y’amato ku byambu bya Iran, ikoroshya ibihano ku byoherezwa mu mahanga by’amavuta kandi hakabaho agahenge karimo n’ibice by’intambara byo muri Lebanon.

Gahunda ya Tehran ntiyari iyo gufungura umuhora wa Hormuz gusa. Yari inagamije gusubiza impande zombi ku meza y’ibiganiro ku kibazo cya gahunda yo gukora ubushakashatsi ku ngufu za uranium ya Iran. Ni ukuvuga ko ikibazo cy’umuhora wa Hormuz cyari gihujwe n’ibibazo bya gisirikare, ubukungu, ibihano n’umutekano wo mu karere.

Ariko ku wa 26 Nzeri, Trump yatangaje ko yanze iyo gahunda. Yavuze ko atemeye amasezerano Iran yari yatanze, ndetse asaba ko Tehran ifungura umuhora wa Hormuz.
Ibyo byongeye gushyira impande zombi ku ntera ndende, nubwo nyuma y’aho Iran yongeye gushimangira ko dipolomasi ari yo nzira ishobora gukemura ikibazo.

Muri iki gihe, amagambo y’abayobozi bombi akomeje gutanga ishusho y’ikibazo.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, mu ijambo rye mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 23 Nzeri, yagaragaje ko Tehran ititeguye kwemera ibyo ibona nk’igitutu cyangwa iterabwoba, ariko ko ibiganiro bishobora gukomeza. AP yatangaje ko ijambo rye ryari rikomeye mu kwerekana ko Iran itazemera ko ihatirwa kwemera ibisabwa n’undi ruhande.

Trump we yakomeje gushimangira ko Amerika ishaka igisubizo ku kibazo cya Iran, ariko ko ibyo bigomba kuba igisubizo gihura n’ibyo Washington isaba. Ku wa 22 Nzeri, mbere yo kwanga gahunda ya Tehran, Trump yari yatangaje ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bikomeje kandi ko yatekerezaga ko hari umuti ushobora kuboneka, ariko anasubiramo ko Amerika itazemera ko Iran ibona intwaro za kirimbuzi.

Bityo, ikibazo ntabwo ari ukubura burundu inzira y’ibiganiro. Ahubwo ikibazo gikomeye ni ibyo impande zombi zisaba mbere y’uko ibiganiro bigira icyo bigeraho.

Umuhora wa Hormuz uri hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Kigobe, ariko ingaruka z’ibibera muri uwo muhora ntizigarukira muburasirazuba bwo Hagati gusa kuko 
Ni imwe mu nzira zikomeye cyane z’ubwikorezi bw’ingufu ku isi. Iyo urujya n' uruza rwo  muri uwo muhora ruhungabanye, ingaruka zishobora kugaragara ku isoko ry’amavuta, ku bwikorezi bwo mu nyanja ndetse no ku biciro by’ibicuruzwa mu bihugu bitandukanye.

Ni yo mpamvu ikibazo cya Hormuz cyahindutse kimwe mu bintu by’ingenzi biri ku meza y’imishyikirano. Iran ikoresha umuhora nk’igikoresho cy’igitutu mu gihe Amerika n’ibindi bihugu bishaka ko ubwikorezi bwo mu nyanja bukomeza nta nkomyi.

Reuters yatangaje ko amasoko y’ingufu n’abashoramari bakomeje gukurikiranira hafi uko ikibazo cya Hormuz kizagenda, kuko impinduka mu bwikorezi bw’amavuta zishobora kugira ingaruka ku biciro no ku bukungu bw’isi.

Abasesenguzi b’ubukungu n’ingufu bareba cyane cyane ibintu bibiri:

amavuta n’ubwikorezi.

Iyo umuhora ukomeje guhungabana, abatwara amavuta n’ibindi bicuruzwa bashobora kongera amafaranga basaba kubera ibyago byo kunyura muri ako karere. Ibyo bishobora kuzamura ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa, bigakurikirwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ikindi ni uko igihugu cyangwa sosiyete ikenera amavuta ku bwinshi gishobora kwishyura menshi iyo supply igabanutse cyangwa abacuruzi bakagira ubwoba bw’uko intambara ishobora gukomeza.

Reuters yatangaje ko amasoko yo mu bihugu byo mu Kigobe yakomeje kugira impinduka mu gihe abashoramari bategereje niba ibiganiro bya Amerika na Iran bishobora gutuma umutekano wo mu muhora wongera kuboneka.

Ibi ni na byo bituma ikibazo cya Iran na Amerika kiba ikibazo kirenze politiki y’ibihugu bibiri. Ni ikibazo gishobora kugera ku bukungu bw’ibihugu bitagira uruhare rutaziguye mu ntambara.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu kuba impande zombi zitizera neza ibyo undi avuga.

Iran ivuga ko idashaka kwemera ibiganiro mu gihe ikiri munsi y’igitutu cya gisirikare n’ibihano. Amerika yo ikomeza gushyira imbere ibisubizo ku mutekano, gahunda yo gukungahaza uranium ya Iran ndetse n’ibibazo by’akarere.

Ibi bituma habaho kwibaza uruhande rugomba kubanza kugira icyo ruhindura kugira ngo urundi na rwo rugire icyo rukora.

Ku wa 22 Nzeri, Reuters yatangaje ko Iran yari yagaragaje ko ishobora gufungura umuhora wa Hormuz mu gihe Amerika yagabanya igitutu cya gisirikare kandi ikarekura blockade ku byambu bya Iran. Muri icyo gihe, abayobozi b’i Tehran bari banavuze ko igisubizo cya gisirikare cya Amerika gishobora gutuma Iran isubiza mu buryo bukomeye.

Ku wa 21 Nzeri na bwo, Ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Iran ryari ryatanze umuburo ko rishobora guhindura uburyo n’aho ryibasira niba Amerika ikomeje kuzamura igitutu.
Ibi bigaragaza ko amagambo yo kwitegura intambara atari asimbura burundu inzira ya dipolomasi; ahubwo impande zombi zikoresha inzira
zombi icyarimwe.


Ese Igisubizo ni  intambara cyangwa amasezerano?


Ku wa 28 Nzeri 2026, nta masezerano mashya y’amahoro yari Bwashyizweho umukono hagati ya Washington na Tehran nyuma yo kwangwa kwa gahunda y’iminsi irindwi ya Iran.

Tehran iracyavuga ko umuhora wa Hormuz ushobora gufungurwa mu gihe ibisabwa byayo byubahirijwe kandi ko ibiganiro bishobora gukomeza.

Washington yo yanze gahunda Iran yari yatanze, mu gihe Trump akomeje kuvuga ko ikibazo gishobora gukemuka binyuze mu masezerano ariko ko atemera igisubizo cyose Tehran yashyira imbere.

Bityo, ikibazo cya Iran na Amerika ubu ntikiri gusa ku kibazo cy’uko intambara izarangira. Ikibazo kinini ni uko impande zombi zagera ku masezerano buri ruhande rushobora kwemera rutumva ko rwatsinzwe cyangwa rwahatijwe.

Kugeza ubu, Iran ivuga ko yiteguye kurwana niba ibitero bisubukuwe, ariko ikomeza kuvuga ko dipolomasi ari yo nzira yo kuva muri iki kibazo. Amerika na yo ikomeje gushyira igitutu kuri Tehran, mu gihe ibihugu n’amasoko mpuzamahanga bikomeje gukurikiranira hafi umuhora wa Hormuz n’ingaruka zawo ku ngufu n’ubukungu bw’isi.

KWIZERA Fiston/ Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo