Imyidagaduro

Chris Brown ashobora kuvanirwaho asaga miliyoni $5 ku ndishyi yaciwe

na Arsene Byiringiro September 27, 2026 04:49 PM 11 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown ashobora kugabanyirizwa amafaranga agomba kwishyura Maria Avila, wahoze amukorera mu rugo, nyuma y’uko uyu mugore yagenewe indishyi za miliyoni 12.9 z’amadolari kubera gukomereka yatewe n’imbwa y’uyu muhanzi.

Avila yari yareze Chris brown asobanura ko mu 2020 yarumwe n’imbwa ye, bikamuviramo ibikomere bikomeye mu maso no ku kuboko. Yavuze ko ibyo bikomere byamusigiye inkovu ndetse bikagira n’ingaruka zirambye ku buzima bwe bw’umubiri n’imitekerereze.

Nyuma y’urubanza, inteko y’abacamanza yari yemeje ko Avila ahabwa indishyi zingana na miliyoni 12.9 z’amadolari. Gusa ubu urukiko rurimo gusuzuma niba ayo mafaranga yagabanywa, aho hasabwa ko hakurwaho amafaranga arenga miliyoni eshanu, bingana n’igabanywa riri hafi ya 40%.

Umwavoka wa Avila, Nancy Doumanian, yavuze ko umukiliya we akomeje guhura n’ingaruka z’ibikomere yagize, zirimo ibibazo by’imyakura. Yasabye urukiko ko nubwo habaho igabanywa, amafaranga agomba gusigara atari munsi ya miliyoni 11 z’amadolari, ashingiye ku buremere bw’ibikomere n’ingaruka byamusigiye.

Ku rundi ruhande, abunganira Chris Brown basabye ko urubanza rusubirwamo, bavuga ko amafaranga yaciwe ari menshi cyane ndetse banagaragaza impungenge ku bimenyetso byakoreshejwe mu rubanza.

Kugeza ubu, urukiko ntiruratanga umwanzuro wa nyuma ku mafaranga Maria Avila azahabwa. Icyemezo cy’umucamanza ni cyo kizagena niba indishyi za miliyoni 12.9 z’amadolari zizagabanywa ndetse n’amafaranga azasigara agomba kwishyurwa.

Chris Brown ashobora kuvanirwaho asaga miliyoni $5 ku ndishyi yaciwe
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown ashobora kugabanyirizwa amafaranga agomba kwishyura Maria Avila, wahoze amukorera mu rugo.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo