Imyidagaduro

Spice Diana yatangaje ko atigeze yigurira telefone na rimwe

na Arsene Byiringiro September 22, 2026 10:26 AM 19 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Uganda, Spice Diana, yatangaje ko kuva yatangira gukoresha telefone atigeze agura n’imwe mu mafaranga ye, kuko telefone zose yagiye atunga ari impano ahabwa n’abafana be.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Spice Diana yavuze ko abafana be bakunda kumuha telefone nk’impano, cyane cyane mu gihe cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko cyangwa nyuma yo gutaramira ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yavuze ko na telefone ari gukoresha ubu ari impano yahawe n’abafana be ku isabukuru ye y’amavuko yizihije mu Ukwakira 2025.

Spice Diana yasobanuye ko kuba isabukuru ye iba mu Ukwakira bituma abafana be bagira amahirwe yo kumuha telefone nshya, kuko akenshi icyo gihe haba hasohotse telefone zigezweho ku isoko.

Ati: “Ubwo isabukuru yanjye y’amavuko iri mu Ukwakira, buri gihe bihurirana n’uko hari telefone nshya zasohotse. Rero biroroshye kuba abafana bayimpamo impano.”

Ibi byatumye Spice Diana agaragaza uburyo abafana be bagira uruhare mu kumushyigikira, aho bamwe batamugaragariza urukundo binyuze mu kumushyigikira mu muziki gusa, ahubwo bakamugenera n’impano zitandukanye.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo