Imyidagaduro

Element Eleeh Yavuze kubyo kwimukira muri Amerika

na Arsene Byiringiro September 20, 2026 01:04 PM 10 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Element EleéeH uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabajijwe ku makuru amaze iminsi avugwa ko ariho yimukiye,  avuga ko aho yaba ari hose icy’ingenzi ari ugushaka ubuzima, kandi ntibimubuze gukomeza gushimisha abafana b’umuziki we.

Ibi Element EleéeH yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ahamya ko n'ubwo ari muri Amerika mu rugo ari mu Rwanda.

Ati: “Ndi muri Amerika, ariko mu Rwanda ni mu rugo. Igihe icyo ari cyo cyose naba mfite icyo nje kuhakora nahaza, kuko ni iwacu. Gusa icy’ingenzi ni uko aho naba ndi hose abakunzi banjye batazigera bicwa n’irungu. None se ubu simbahaye indirimbo nshya?”

Element Eleeh amaze iminsi mike asohoye amajwi y'indirimbo yise "My Dear" akaba yaravuze ko Ari indirimbo ishingiye kunkuru mpamo yamubayeho.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo