Imyidagaduro

Drake yashyize hanze filime ‘FOMO’, anatangaza ko azakora ibitaramo bizenguruka isi muri 2027

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 12:49 PM 6 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuraperi w’Umunya-Canada Drake yashyize hanze filime ngufi yise Fear of Missing Out (FOMO), imara igihe kirenga isaha, aho yanashyizemo indirimbo nshya ndetse atangaza ko ateganya gusubira mu bitaramo bizenguruka isi mu mwaka wa 2027.

Iyi filime yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri, nyuma y’amezi ane gusa Drake asohoye imishinga itatu y’indirimbo mu kwezi kwa Gicurasi.

Mbere y’uko FOMO isohoka, abakunzi ba rap ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bibaza ibizaba bikubiye muri uyu mushinga. Drake yari yarayise “not so short film”, ashimangira ko atari filime ngufi isanzwe.

Muri iyi filime ya Drake hagaragaramo ibyamamare bitandukanye, birimo umuraperi Sexyy Red, Stunna Sandy, nyina wa Drake Sandra Graham, umukinnyi Kevin Durant ukina muri NBA, umunyamideri Winnie Harlow ndetse na Lena the Plug.

Iyi filime kandi igaragaramo ibikorwa bitandukanye Drake akora mu buryo bwiswe side missions, bigatuma umushinga utagarukira gusa ku muziki.

Kimwe mu bintu by’ingenzi biri muri FOMO ni indirimbo nshya z’uyu muhanzi. Muri iyi filime harimo indirimbo nshya icyenda, zirimo izo Drake yakoranye n’abahanzi nka Don Toliver, PartyNextDoor na Yeat.

Nyuma y’uko FOMO yerekanwe bwa mbere i Toronto, Drake yatangaje ko ateganya gusubira mu bitaramo mpuzamahanga bizenguruka isi mu mwaka utaha wa2027.

HARAMBINEZA Daniel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo