Pirate yishushanyijeho ‘tattoo’ ya Bruce Melodie
Umunyarwenya Pirate yamaze kwishyiraho ‘tattoo’ ya Bruce Melodie, ibyo we yise gukura urukundo akunda uyu muhanzi mu magambo ahubwo akarushyira no mu bikorwa.
Ku kuboko kwe kw’ibumoso, Pirate yiyanditseho amagambo: “Itahiwacu Bruce #001”, aya akaba ari amagambo akabyiniro abafana ba Bruce Melodie bahuriraho nyuma y’uko abyiyise nko kugaragaza ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kwiyandikaho amazina ya Bruce Melodie ku kuboko, Pirate yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi.
Ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe. Murabizi, nsanzwe mufana, ahubwo ubu ni bya bindi byo gukura urukundo mu magambo gusa bikajya no mu bikorwa.”
Pirate wari usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Bruce Melodie, urukundo amukunda yarushijeho kurugaragaza kuva uyu muhanzi yatangira ibitaramo bya country summer tour byamuhuzaga na The Ben mu ntara zitandukanye z’igihugu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo