Politiki

Perezida Cyril Ramaphosa yasabwe n’abaganga kuruhuka kubera uburwayi

na Arsene Byiringiro September 17, 2026 09:48 AM 42 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yasabwe n’abaganga be kuruhuka no kutongera kugaragara mu bikorwa byo mu ruhame, nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi.

Iri tangazo ryasohotse ku wa 16 Nzeri 2026, nyuma y’uko Perezida Ramaphosa yari avuye mu Buhinde, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bigize Umuryango wa BRICS.

Kubera uburwayi, Perezida Ramaphosa yasabye bamwe mu ba Minisitiri kumuhagararira muri gahunda zitandukanye yari ateganyijwe kwitabira muri iki gihe.

Ibiro bye ntibyatangaje mu buryo burambuye indwara arwaye, gusa byagaragaje ko abaganga bamugiriye inama yo gufata akaruhuko kugira ngo yite ku buzima bwe.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo