Imyidagaduro

Davido yaguze imodoka ebyiri za Ferrari zifite agaciro ka miliyari 5,8 Frw

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 10:58 PM 53 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adeleke, uzwi nka Davido, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Ferrari yaguze.

Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekanye Ferrari Roma na Ferrari Purosangue zakozwe ku buryo bwihariye. Ibitangazamakuru byo muri Nigeria byanditse ko izi modoka zombi zifite agaciro karenga miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 5,8 Frw.

Izi modoka zombi zakozwe ku buryo bwihariye na VENUUM Black, Davido akaba yarazigaragaje ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati “Stock is boring”, amagambo agaragaza ko atashatse imodoka zisanzwe ahubwo yahisemo izihariye.

Aya makuru aje nyuma y’uko Davido yongeye kwigaragaza mu bikorwa bya muzika. Ku wa 12 Nzeri 2026, album ye 5ive yegukanye igihembo cya Album of the Year muri AFRIMMA 2026, ibihembo byabereye  muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi ishize kandi, Davido yagarutsweho cyane kubera impaka yagiranye n’umuraperi Erigga ku bijyanye n’abahanzi bakomoka mu miryango ikize. Erigga yari yavuze ku bahanzi bakoze umwuga wabo nta nkunga y’amafaranga y’imiryango yabo, Davido na we amusubiza ko kuba umuhanzi akomoka mu muryango ufite ubushobozi bidakuraho umuhate we wo kugera ku ntsinzi.

Davido kandi aherutse kugaruka ku buzima bwe bwite, aho nyuma y’igihe hafi ukwezi ari mu ngendo z’akazi, yatangaje ko yishimiye gusubira mu rugo no kongera kubona abana be.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo