Imyidagaduro
Sherrie Silver yabenze umusore ufite indege kuko ari umwana
Umubyinnyi mpuzamahanga " Sherrie Silver" yagaragaje ko adashobora gukundana n'umusore uri munsi cyangwa ufite imyaka 29 y'amavuko, atitaye ku butunzi bwe, kuko kuri we aba ari umwana cyane.
Ibi yabitangaje abinyujije kuri Instagram, mu kiganiro yagiranye n'umwe mu nshuti ze wari wamubwiye ko yahuye n'umusore wavamo umugabo umubereye.
Mu kiganiro bagiranye, Sherrie Silver yagaragaje ko iyo nshuti ye yamubwiye ati “nahuye na Dj mu Butaliyani. Ni Umunya-Misiri, afite imyaka 26 y'amavuko...”
Akomeza agira ati: "Afite indege ye bwite, nabonye yaba umugabo mwiza wa Sherrie."
Sherrie Silver yavuze ko uretse kuba uwo musore ari umwana kuri we, ariko nta n'ubwo ashobora kwemera ukora akazi ko kuvanga imiziki (Deejaying).
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo