Imyidagaduro

Diez Dolla yateguje Album ye nshya yise "Propaganda"

na Arsene Byiringiro September 14, 2026 02:41 PM 29 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umwe mubahanzi bagezweho mu Rwanda Kayumba Caleb uzwi ku izina rya Diez Dola agiye gushyira hanze album ye ya Mbere yise ‘Propaganda’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi banini barimo The Ben, Shaffy, Ish Kevin n'abandi.

Diez Dola uri mu bahanzi bakiri bato bakunzwe n’urubyiruko, yavuze ko iyi album izarangira mu mpera z'uku kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2026, kuko imirimo yo kuyikora igeze kuri 95%.

Indirimbo ya mbere iri kuri iyi Album yayishyize hanze taliki 20 Werurwe uyu mwaka, yitwa ‘Extra stamina’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleéeh, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Dir Sano, akaba arimwe mu ndirimbo nziza zasohotse uyu mwaka wa 2026.

Uyu muhungu witegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Propaganda’ aherutse gutangaza ko nubwo bitaba ubu ariko mu bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo barimo Burna Boy, Wizkid na Davido bo muri Nigeria. Mu Rwanda yifuza gukorana indirimbo na Miss Jojo.

Amashusho magufi y'iyi Album (Trailer/Coming soon video) aherutse kuyasangiza abakunzi be mu minsi itatu ishize, akaba agaragaza integuza z'iyi Album yise 'Propaganda'.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo