Imyidagaduro

Umuhanzi akaba na producer Bob Pro yakoze ubukwe

na Arsene Byiringiro September 14, 2026 09:53 AM 6 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Producer akaba n'umuhanzi Bob Pro wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye akananononsora izakozwe n’abandi ibizwi nka ‘Mastering and Mixing’, yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Tuyizere Kelliah.

Ubu bukwe bwabaye ku cyumweru taliki 13 Nzeri 2026, nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa banasezerana imbere y’amategeko mbere y’uko ku mugoroba bakira abashyitsi babo.

Ni ubukwe Bob Pro na Kelliah bahisemo gukora mu ibanga rikomeye mu rwego rwo kwirinda itangazamamakuru, icyakora amakuru yabwo byarangiye abaye kimomo.

Bob Pro ubusanzwe yitwa Bob Emmanuel yavukiye muri Uganda ahitwa mu bwami bwa Tooro, akaba yaravutse ari umwana umwe rukumbi kuri se.

Bob pro yigiye amashuri abanza muri Uganda ahitwa Kasese nyuma aza gukomereza mu Rwanda mu mashuri yisumbuye.

Arangije ayisumbuye, yahise ajya kwiga gucuranga piano mu Bubiligi. Ubu izina rye rimaze kumenyekana ku buryo abahanzi bakomeye bamutegera rutemikirere akajya kubakorera indirimbo mu mahanga.

Bob pro afite umwihariko wo kuba azwiho kuba ari we wa mbere mu Rwanda mu gukora ‘Mixing na Mastering’ by’indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye yaba abo mu Rwanda no hanze.

Bob pro asigaye ari n'umuhanzi aho aherutse gufatanya na Juno kizigenza ndetse na Kivumbi bagakora indirimbo yitwa "Kirigute" yakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umufasha we "Tuyizere Kelia", uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Kelliah, ni umwe mu bakobwa bamaze igihe mu muziki ariko utarigeze uhirwa n’ubwamamare. Uyu mukobwa azwi cyane mu ndirimbo nka Gitego na Ndabizi yakoranye na Alyn Sano. Kuri ubu rero akaba yahisemo kwibanira na Bob pro.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo