Imyidagaduro

Abaraperi Papa cyangwe na Bushali bari gutera Ikirenge mucya bakuru babo

na Arsene Byiringiro September 13, 2026 01:58 PM 48 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mu myaka itanu ishize, nta muraperi wo mu Rwanda wari wagira umubare wa w'imizingo (Album) zigera  kuri 6  nka nyakwigendera Jay Polly, mu gihe umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Rider Man we amaze gusohora Album zisaga umunani.

Jay Polly, amazina ye nyakuri Tuyishime Joshua, ni umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Hip Hop nyarwanda. Mbere y'uko yitaba Imana, yari amaze gusohora Album esheshatu zirimo Uganje (2012), Iwacu (2012), Rudasumbwa (2013), Ikosora (2014), Ubuzima Bwanjye (2016) na Nta Mpaka (2017).

Nyuma y'urupfu rwa Jay Polly, nta muraperi uramugeraho mu mubare wa Album, usibye Rider Man, umwe mu bahanzi bakomeye muri Hip Hop nyarwanda. Jay Polly ubwe yakunze kugaragaza ko Rider Man ari umuraperi atakwigereranya na we mu bijyanye n'ubushobozi n'uruhare muri Hip Hop.

Rider Man amaze kugira Album zisaga umunani, zirimo Igicaniro (2011), Igikona (2013), Drame (2014), Ukuri (2016), Kimirantare (2021), Beastified (2022/2023) ndetse na Icyumba cy'Amategeko, yakoranye na Bull Dogg mu 2024. Hari kandi Album nshya Umurwa w'Indwanyi, iri gukomeza gusohokaho indirimbo zitandukanye.

Mu baraperi bakomeje kugaragaza umuvuduko mu gusohora Album harimo Jean-Paul Hagenimana uzwi nka Bushali, umaze kugira Album enye zirimo Nyiramubande (2018), Kugasima (2019), !B!HE B!7 (2020) na FULLMOON (2024).

Undi muraperi uri kuzamuka mu bijyanye n'umubare wa Album ni King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, ufite Album Live and Die (2024) na Now or Never (2025), mu gihe Album ye Never Broke Again iteganyijwe gusohoka mu 2026.

Ibi bituma benshi mu bakurikira Hip Hop nyarwanda bakomeza kwibaza niba Papa cyangwe na Bushali bazashyikira bakuru babo.

Nubwo Rider Man akomeje kuba ku isonga mu mubare wa Album, Bushali na Papa Cyangwe nabo bakomeje kwerekana ko bafite ubushobozi bwo gukomeza kubaka amateka yabo muri Hip Hop nyarwanda.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo