Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Zuchu berekanye bwa mbere umwana wabo, bahishura izina rye

na Arsene Byiringiro September 13, 2026 01:56 PM 48 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umuhanzikazi Zuchu, berekanye bwa mbere ifoto y’umwana w’umukobwa baherutse kwibaruka, banatangaza ko bamwise Sandrah Naseeb.

Ifoto y’uyu mwana yasangijwe ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 12 Nzeri 2026, mu gihe umuryango wabo  witegura ibirori byo kwizihiza iminsi 40 ishize avutse. Amakuru y’izina rye kandi yaje gushyigikirwa n’umubyeyi wa Diamond, Mama Dangote, nyuma yo kubona inyandiko y’amavuko y’umwana.

Sandrah yavutse ku wa 2 Kanama 2026, akaba ari umwana wa mbere wa Zuchu, mu gihe kuri Diamond Platnumz ari umwana wa gatanu.

Kuva Sandrah avutse, Diamond na Zuchu bari baririnze gushyira ku karubanda isura ye, bituma ifoto ye ya mbere ikundwa kandi ikwirakwizwa cyane n’abakunzi babo.

ibirori bikomeye byo kwizihiza iminsi 40 ishize avutse, byabereye i Dar es Salaam. Ibirori byabanjirijwe na Henna Night, aho Zuchu, Diamond ndetse n’abamwe mu byamamare muri Tanzania basangiye ibyishimo.

Muri ibyo birori kandi, abana ba Diamond barimo Tiffah, Nillan, Dylan na Naseeb Junior bagaragaye bari kumwe n’umuryango, mu gikorwa cyahuje benshi mu bagize umuryango wa Diamond.

Ibirori by’iminsi 40 byari bitegerejwe cyane n’abakunzi babo, cyane ko byaje nyuma y’amakuru yari amaze igihe azenguruka ku mubano wa Diamond na Zuchu. Nubwo Zuchu yari yarigeze gutangaza ko batandukanye, bombi bagaragaye bari kumwe kandi bishimye mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi w’umwana wabo.

Kuri ubu, Sandrah Naseeb yabaye umwe mu bana b’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma yo kugaragara isura ye bwa mbere.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo