Kate Bashabe yahishuye ko yakoze impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana

Kate Bashabe yahishuye ko yakoze impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana

Umunyamideli akaba n’umushoramari Kate Bashabe yahishuye ko mu Ukuboza 2025 yakoze impanuka ikomeye yabereye iwe mu rugo, ku buryo yumvaga ko ubuzima bwe buri mu marembera, ariko akaza gukira nyuma yo kuvurwa.

Kate Bashabe yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, avuga ko iyo mpanuka yamwigishije isomo rikomeye ku buzima ndetse ikamwereka ko umuntu adakwiye kwiyemera ku mubiri cyangwa ku byo atunze, kuko ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato.

Yavuze ko impanuka yabaye ubwo yari ari gukina n’abana iwe mu rugo, aza kunyerera akagwa hasi, umutwe n’umunwa bikubita hasi bikomeye.

Ati: “Nari mfuye koko. Buriya gukubagana ukuze ni ibintu bibi, ntabwo ari byiza abantu bose bakubagana bazabireke. Naraguye nkubita umunwa n’umutwe, nari mfuye. Urebye isura yanjye ukuntu yanganaga, byari ibintu bibi cyane… Satani yari antwaye, Imana iravuga iti ‘guma aha’, nturasoza umugambi wanjye.’ Ubu ndi mu mahirwe ya kabiri.”

Kate Bashabe yavuze ko nyuma yo gukomereka yajyanywe kwa muganga, aho yakomeje kwitabwaho kugeza ubwo yatangiye gukira.

Uyu rwiyemezamirimo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyabaye byamuhinduye imyumvire ku buzima, kuko yahise asobanukirwa ko ibyo umuntu yirata cyangwa yibwira ko bimugira uwihariye bishobora kubura agaciro mu kanya gato.

Ati: “Hariya ni ho nahise mbona ukuntu ubuzima ari ubusa. Buriya kwiyemerana uyu mubiri twambaye ntacyo bimaze, kumva ko hari umuntu urenzeho ntacyo bimaze na byo, kuko ushobora kubyuka uri mu kagare.”

Kate yavuze ko ashimira Imana kuba yarakize kandi ko ubu afata ubuzima nk’amahirwe ya kabiri yahawe. Yagaragaje ko ibyabaye byamubereye isomo rikomeye ryo guha agaciro ubuzima no kutiyemera ku buryo bukabije.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera za 2025, ariko Kate Bashabe avuga ko ingaruka zayo zamusigiye isomo rikomeye, cyane cyane ku gaciro k’ubuzima n’uburyo ibintu bishobora guhinduka mu kanya gato.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!