Umuhanzi The Ben Yaciye agahigo ka Meddy mu ndirimbo Inshallah kuri YouTube

Umuhanzi The Ben Yaciye agahigo ka Meddy mu ndirimbo Inshallah kuri YouTube

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben akomeje kwigarurira umwanya ukomeye ku rubuga rwa YouTube, nyuma y’uko indirimbo ye nshya “Inshallah” ikomeje kwihuta mu mubare w’abayirebye.

Indirimbo “Inshallah” yasohotse ku wa 15 Kanama 2026, maze mu masaha 48 gusa igera kuri miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube, igaragaza uburyo The Ben agifite abafana benshi kandi bakurikiranira hafi ibikorwa bye.

The Ben yavuze ko aya mateka mashya yamushimishije, ariko ko yanamwongereye inshingano zo gukomeza guha abakunzi be ibihangano byinshi kandi byiza.

Ati: “Iri ni ideni kandi nzaryishyura mu buryo bwo kubaha ibihangano byinshi.”

Uyu muhanzi kandi yongeye guteguza abakunzi be ko bagiye kubona impinduka mu mikorere ye, cyane cyane ku bijyanye no gusohora indirimbo kenshi. Ibi abivuze nyuma y’igihe amaze anengwa n’abakunzi be bamushinja kudasohora ibihangano bishya ku buryo buhoraho.

Abantu bagize uruhare mu gutegura “Inshallah”

Ubwo yari mu kiganiro The Switch, gica kuri YouTube Channel ya Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun Ndahiro, The Ben yavuze ko hari inshuti ze zagize uruhare rukomeye mu gutegura iyi ndirimbo.

Yagaragaje Diez Dola, Kevin Kade, cyane cyane Confy ndetse na MadeBeat, nk’abagize uruhare mu migendekere y’ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Yerenze agahigo k'umuhanzi Meddy

Iyi ntsinzi ya The Ben yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki Nyarwanda amateka ya Ngabo Medard uzwi nka Meddy, ubwo yasohoraga indirimbo “My Vow” yari yarakoreye umukunzi we Mimi.

“My Vow” yakoze amateka ubwo yageraga kuri miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi ibiri, igashyiraho igipimo gikomeye ku bahanzi Nyarwanda.

Nyuma y’imyaka ishize, The Ben na we yongeye kwerekana ko afite ubushobozi bwo gukurura umubare munini w’abafana ku ndirimbo nshya mu gihe gito. Kugeza ubu, “Inshallah” ikomeje kuzamuka ku muvuduko ukomeye, mu gihe abakunzi be bategereje kureba aho uyu mubare uzagera.

Kuba yaragejeje kuri miliyoni imwe mu masaha 48 gusa, kandi akavuga ko agiye kongera umuvuduko mu gusohora ibihangano, bishobora gutuma The Ben akomeza gushyiraho uduhigo dushya mu muziki nyarwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube.

Abafana be na bo bakomeje kwitega ko iri sezerano rishya rizatuma uyu muhanzi arushaho gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bya hafi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!