Mutako Sonia yavuze ko umugabo uzamushaka azaba abonye amahirwe adasanzwe

Mutako Sonia yavuze ko umugabo uzamushaka azaba abonye amahirwe adasanzwe

Umukinnyi wa filime Mutako Sonia yatangaje ko yizeye ko umugabo uzamushaka azaba abonye amahirwe adasanzwe, kuko yizera ko ari umugore mwiza kandi witeguye kubaka urugo rukomeye.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mutako yavuze ko kuba yaranyuze mu mibanire y’urukundo n’abasore batandukanye, barimo na se w’umwana we, byamufashije kugira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’imibanire ndetse n’ubuzima bw’urugo.

Yavuze ko ibyo yanyuzemo byatumye amenya byinshi ku bijyanye n’urugo, ashimangira ko umugabo uzamushaka azaba ahiriwe no kuba agiye kurongora umugore wumva neza inshingano zo kubaka umuryango.

Mutako yagize ati: “Ndabizi ko umugabo uzanshaka azaba arongoye umugore mwiza, nubwo atumva Ikinyarwanda. Yego, nta muntu wiha amanota, ariko ndabyizeye kuko kwihangana narakugize. Nagize abasore nka batatu twabanje gukundanaho, harimo na papa w’umwana wanjye. Rero ntekereza ko nta kintu ntazi mu bijyanye n’urugo.”

Ibi Mutako Sonia yabivuze ashingiye ku bunararibonye avuga ko yungutse mu mibanire ye ya mbere, aho yemeza ko byamufashije kumenya uko urugo n’imibanire y’abashakanye bigomba kubakwa no gucungwa.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!