Umuraperi Shizzo, umugabo w’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yatawe muri yombi ndetse akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Kugeza ubu, impamvu nyayo y’itabwa muri yombi rye ntiratangazwa ku mugaragaro.
Iri tabwa muri yombi ribaye nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi hagati ya Shizzo n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports, akomoka ku magambo yavuzwe na Tessy mu kiganiro kuri YouTube, aho yavuze ku bakunzi b’iyi kipe y’ubururu n’umweru.
Amagambo ya Tessy yakurikiwe n’inkundura yo kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaje gusaba imbabazi, asobanura ko atari agamije gusuzugura cyangwa gutesha agaciro abafana ba Rayon Sports.
Shizzo na we yaje kugira icyo avuga kuri ayo makimbirane, agaragaza ko yababajwe n’uburyo umugore we yibasiwe. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashinje bamwe mu bafana ba Rayon Sports kuba “injiji”, amagambo yakuruye uburakari mu bakunzi b’iyi kipe.
Nyuma yaje kongera gukoresha konti ye asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kubona uburemere bw’amagambo yari yavuze.
Icyakora, kugeza ubu nta gihamya cyemeza ko itabwa muri yombi rya Shizzo rifitanye isano n’aya makimbirane cyangwa amagambo yavuze ku bafana ba Rayon Sports. Ni na ko bitaramenyekana ku mugaragaro icyaha cyangwa impamvu RIB iri kumukurikirana.
Amakuru arambuye ku cyatumye Shizzo atabwa muri yombi ashobora gutangazwa n’inzego zibishinzwe mu gihe iperereza rikomeje.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!