Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Yvan Bravan no gusigasira umurage we no kurwanya kanseri

Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Yvan Bravan no gusigasira umurage we no kurwanya kanseri

Hashize imyaka ine Yvan Buravan yitabye Imana, umuryango YB Foundation wateguye igitaramo cyo kwibuka ubuzima n’umurage by’uyu muhanzi, mu gihe hanakomeza ubukangurambaga bwa “Turikumwe Campaign” bugamije gukangurira abantu kurwanya kanseri.

Iki gitaramo kizaba ku wa 17 Kanama 2026, kibere muri Atelier du Vin, aho abakunzi b’umuziki bazahurira mu gikorwa kigamije guha agaciro umurage wa Yvan Buravan no gukomeza ibikorwa byiza byamurangaga.

Muri iki gitaramo hateganyijwe abahanzi n’abakora umuziki barimo Uncle Austin, Ish Kevin, Impakanizi, DJ June na Selekta Faba, bazasusurutsa abazitabira ndetse bakibutsa abari aho ibihangano n’uruhare Yvan Buravan yagize mu muziki Nyarwanda.

Dushime Burabyo Yvan , yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize kanseri. Nyuma y’urupfu rwe, hashinzwe YB Foundation, umuryango ugamije gukomeza umurage we no gushyigikira ibikorwa bifite akamaro ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Abagize YB Foundation bavuga ko umunsi Yvan Buravan yapfirire ho udakwiye gufatwa nk’umunsi wo kwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo ko ukwiye kuba umwanya wo kwizihiza ubuzima bwe, umuziki yasize, indangagaciro ze ndetse n’ibikorwa byiza yifuzaga ko byakomeza nyuma y’urupfu rwe.

Ni muri urwo rwego umunsi wo kumwibuka wahawe n’umwihariko wo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri. “Turikumwe Campaign” nka kimwe mu bikorwa bigamije gukangurira abantu kumenya iby’iyi ndwara, kuyirinda no gushyigikira abafite uruhare mu bikorwa byo kuyirwanya.

Iki gitaramo rero ntikizaba gusa umwanya wo kwishimira umuziki wa Yvan Buravan, ahubwo kizaba n’urubuga rwo gukomeza ubutumwa bwo kurwanya kanseri no gusigasira umurage w’umuhanzi wakomeje kugira uruhare mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!