Umuhanzikazi Bwiza n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, bamaze imyaka itanu bakorana muri KIKAC Music, bivugwa ko urukundo rwabo rugiye kuvamo ubukwe.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru IGIHE avuga ko umubano w’aba bombi watangiye nk’uw’akazi, aho Uhujimfura yafashaga Bwiza mu rugendo rwe rwa muzika. Nyuma y’imyaka bamaze bakorana, umubano wabo ngo wagiye urushaho gukomera, kugeza ubwo wavuyemo urukundo.
Amakuru aturuka ku nshuti zabo za hafi avuga ko bamaze igihe bakundana, ariko ko mu minsi ishize ari bwo bafashe umwanzuro wo gutangira gutegura ubukwe.
Umwe mu nshuti zabo yagize ati: “Hari igihe abantu baba bamaze igihe bakundana ariko hari ibyo batarafataho umwanzuro. Mu minsi ishize baraganiriye, bemeranya gutangira urugendo rwo gutegura ubukwe bwabo.”
Bivugwa kandi ko aba bombi bamaze kumvikana ku itariki y’ubukwe bwabo, nubwo itaratangazwa ku mugaragaro. Amakuru avuga ko ubukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.
Ibi kandi byatangiye gusobanura amashusho n’amafoto Uhujimfura aherutse gusangiza ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umukobwa atigeze atangaza izina. Muri ayo mashusho, Uhujimfura yavuze ko yabonye umukunzi bagiye gukomezanya urugendo rw’ubuzima. Amakuru avuga ko uwo mukobwa ari Bwiza.
Aba bombi kandi baherutse kujya i Burayi, aho bizihirije isabukuru y’amavuko ya Bwiza. Amafoto n’amashusho yabo bari kumwe muri urwo rugendo yakomeje gukurura amatsiko ku mubano wabo.
Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, ahakura umusingi ukomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Yamaze gusohora albumu ebyiri, ‘My Dream’ yasohotse mu 2023 na ‘Shades25’ yasohotse mu 2025, ndetse anasohora EP yise ‘Connect Me’.
Kugeza ubu, Bwiza ari gutegura indi albumu nshya yise ‘Home’, izaba iya gatatu mu ma-albumu ye.
Niba amakuru y’ubukwe bwabo yemejwe ku mugaragaro, Bwiza na Uhujimfura bazaba bahinduye umubano watangiriye mu kazi ukaba umwe mu nkuru z’urukundo ziri kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!