LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 11:38 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 11:38 AM
LIVE

Umuhanzi The Ben agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Umuhanzi The Ben agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki Nyarwanda yatangaje ko indirimbo yasezeranyije abakunzi be agiye gutangira kuzishyira hanze.

Uyu muhanzi yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yitwa "inshallah" bisobanuye 'imana n'ibishaka" igihe yari yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguraga ibitaramo bya Bruce Melodie yari yatumutumiyemo bizenguruka imijyi 4 yo mu Rwanda.

Abakunzi be bari biteguye ko azayisohora bakayinjirana muri ibi bitaramo ariko ntiyabikora. Ubwo ibi bitaramo byasozwaga yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya enye mbere yuko akora igitaramo ngaruka mwaka yise "The New Year Groove "  gisanzwe kiba kuri 01 Mutarama buri mwaka.

Mugihe abakunzi be bari bamaze kurambirwa, kubera ko The Ben aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize, Muyoboke Alex usanzwe ari umujyanama w'uyu muhanzi aherutse gutangaza ko iyi ndirimbo irasohoka hagati ya 12-15 Kanama 2026.

Kuri uyu wa kane, umuhanzi The Ben abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ko iyi ndirimbo yarangiye byose, ko iri joro ariryo rirayisakaza ahantu hose.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, uyu muhanzi yanitabiriye ibitaramo bya Gen-z comedy hizihizwa imyaka ine imaze itangiye, aho The Ben yatumiwe nk'umuhanzi mukuru.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.