Nkusi Queen yanze gusaba imbabazi murumuna we Lynda Priya

Nkusi Queen yanze gusaba imbabazi murumuna we Lynda Priya

Nkusi Queen yavuze ko adateze gusaba imbabazi Lynda Priya nyuma y’amagambo yavuzwe mu minsi ishize, akaza guteza impaka hagati y’aba bavandimwe.

Abinyujije kuri Instagram, Queen yavuze ko niba hari uwo yakoshereje, asaba imbabazi uwo muntu ku giti cye, aho gusaba imbabazi abantu bose.

Ati: “Nsaba imbabazi uwo nakoshereje, ntabwo ari ababonetse bose.”

Aya magambo akomeje gukurikirwa n’impaka zatangiye ubwo Queen yari mu kiganiro kuri MIE Empire, aho yanenze amashusho ya prank akorwa na Lynda n’abandi.

Queen yavuze ko hari ubwo bene ayo mashusho ashobora kuba ugusuzuguza umugabo mu ruhame, bitewe n’uburyo amutesha agaciro kandi bikagira ingaruka ku isura ye imbere y’abantu.

Amagambo ya Queen yababaje Lynda Priya n’umugabo we Christian, maze na bo baramwiyama ndetse bamugira inama yo kuva mu muryango wabo, bavuga ko ataragera ku rwego rwo kugira uwe.

Kugeza ubu, Queen asa n’uwakomeje ku murongo we, agaragaza ko atemera gusaba imbabazi ku bantu bose bamwamaganye, ahubwo ko imbabazi azisaba gusa uwo yumva yarakoshereje.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!