LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Latest News \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE

Ibya YAGO Pondat na Bruce Melodie byafashe indi ntera kumbuga nkoranyambaga

Ibya YAGO Pondat na Bruce Melodie byafashe indi ntera kumbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO Pondat yatangiye kwibasira Bruce Melodie binyuze mubushyamirane bafitanye kuva kera.

Yago Pondat avuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi wakabirijwe cyane n'uruganda ry'umuziki nyarwanda nk'uko yabitangaje abinyujije kurukuta rwe rwa X na Instagram.

Abinyujije kuri izi Mbuga nkoranyambaga  yagize ati: "Bruce Melodie niwe muhanzi w'igicupuri U Rwanda rwagize mu mateka. Ni nawe muhanzi wakabirijwe cyane mu mateka.

Mbivuze iki gihe ariko igihe cyo gushonga nikigera muzabyibuke. Abamukunda mumube hafi atabacika kuko ntiyorohewe aho ari."

Aya magambo yatumye benshi bateza umurindi kumbuga nkoranyambaga, dore ko YAGO Pondat mu minsi yashize yari yatangaje ko Bruce Melodie ajya mubapfumu ndetse akaba akorera abo Yago yise abakurambere.

Nubwo ibi bimeze bitya YAGO yaherekesheje aya magambo andi mashusho agaragaza Bruce Melodie mu kiganiro n'itangazamakuru avuga ko ari umuhanzi uririmba ibye, ataririmba nka Yago bikekwa ko ariho amakimbirane yabo yaturutse kukuba Bruce Melodie yaravuze ibi.

Yago Pondat amaze igihe kinini kumbuga nkoranyambaga agaragaza ubushyamirane afitanye n'ibyamamare byo mu Rwanda birimo Dj Briane cyane cyane n'abandi babarizwa mu myidagaduro Nyarwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Comments 0

Leave a Comment
Your email will not be published

No comments yet. Be the first to comment!