LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Zari Hassan yatangaje ko ahangayikishijwe n'umugabo we nyuma yo kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki.

Zari Hassan yatangaje ko ahangayikishijwe n'umugabo we nyuma yo kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki.

Umunyamideli n'umushabitsi ukomeye muri Uganda, Zari Hassan, yavuze ko atangiye kugira impungenge ku mubano we n'umugabo we, Shakib Lutaaya, nyuma y'uko yinjiye mu mwuga wa DJ (kuvanga imiziki), avuga ko uwo mwuga ushobora kumushyira mu bishuko byinshi.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa TikTok, Zari yasobanuye ko kuva Shakib yatangira gucuranga no kuvanga imiziki mu tubari no mu birori, asigaye yumva adatuje. Yavuze ko ahora atekereza ku bagore bashobora kwegera umugabo we mu kazi, ibintu avuga ko bishobora guteza ibibazo mu rushako rwabo.

Yavuze ko nubwo afitiye Shakib icyizere, azi neza ko akazi ko mu myidagaduro gahuriza hamwe abantu benshi kandi kenshi kakaba karangwa n'ibigeragezo byinshi, bityo bikamutera guhora yibaza niba umubano wabo uzakomeza gukomera.

Aya magambo yaje akurikira andi mashusho ya Zari yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho yari yavuze ko bamwe mu bagore badakwiye gukomeza kwihanganira ubukene, ahubwo ko bakwiye gushaka abagabo bafite ubushobozi babasha kubaha ubuzima bwiza. Icyo gitekerezo cyakuruye impaka, bamwe bavuga ko ashishikariza ubuhemu, mu gihe abandi bavuze ko yashakaga kugaragaza ko umugore akwiriye guhitamo ubuzima bumunogeye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bakomeje kuganira kuri aya magambo mashya ya Zari, bamwe bavuga ko kuba agaragaza impungenge ku mugabo we ari ikimenyetso cy'uko yumva umwuga mushya wa Shakib ushobora kuzana ibigeragezo. Abandi bo bavuga ko icy'ingenzi mu rushako ari ukwizerana no gushyikirana, aho kuba impungenge zishingiye ku kazi umuntu akora.

Zari Hassan na Shakib Lutaaya bashyingiranywe mu 2023, kandi kuva icyo gihe bakunze kugaragara berekana urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga, nubwo kenshi banavugwaho kutumvikana cyangwa gutandukana, ariko nyuma bakongera kugaragara bari kumwe, bagahakana ibihuha bivugwa ku mubano wabo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.