Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyasomaliya, Omar Artan, yasesekaye i Kigali aho aje gutangira imyiteguro yo kuzayobora umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026.
Omar Artan, usanzwe ari umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ni umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba yaragiye ahabwa inshingano zo kuyobora imikino ikomeye mpuzamahanga.
Umukino wa nyuma uzahuza ikipe itsinda hagati ya Rayon Sports yo mu Rwanda na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gusezerera Al Hilal SC yo muri Sudani kuri penaliti 8-7, nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye amakipe anganya igitego 1-1.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.