Umuhanzi wo muri Tanzania Naseeb Abdul Juma Issack yatangaje ko we n’umufasha we Zuhura Othman Soud Bibarutse umwana w’umukobwa .
Abinyujije kurubuga rwa Instagram Diamond plantinumz yasangije abamukurikira ifoto ari kwa muganga ndetse Umugore we aryamye kugitanda n’umwana w’uruhinja.
Uyu muhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n'umugore we Zuchu bari bamaze igihe bavugisha benshi nyuma yo gukora ibirori byo kwitegura kwakira umwana (Baby Shower). Muri uwo muhango, batangaje ko umwana bategereje ari umukobwa, ibintu byashimishije inshuti n'abafana babo.
Diamond yagaragaje ibyishimo byinshi, aha Zuchu impano y'amadolari ya Amerika 30.000, ananamunyanyagizaho amafaranga mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi udasanzwe. Amafoto n'amashusho byasakaye ku mbuga nkoranyambaga byaberekanye baseka, babyina kandi bagaragazanya urukundo imbere y'abatumirwa.
Ibi byabaye nyuma y'igihe Zuchu yari yatangaje ko batandukanye ndetse ko bari batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko. Kuba bongeye kugaragara bishimanye byatumye benshi batekereza ko bongeye kwiyunga.
Diamond na Zuchu basanzwe bazwi mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba, bakaba barakoranye indirimbo zakunzwe zirimo Cheche, Litawachoma na Umeniteka. Umwana bategereje azaba uwa gatanu wa Diamond Platnumz, ariko abe imfura ya Zuchu.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.