Ingabo z'u Rwanda (RDF) zongeye kwakira icyiciro gishya cy'abasirikare nyuma yo gusoza amahugurwa y'ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu, yabereye mu Kigo cy'Amahugurwa cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabiriwe kandi n'abajenerali, ba ofisiye bakuru n'abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye za RDF.
Muri uwo muhango, abasirikare barangije amahugurwa bagaragaje ubumenyi n'ubushobozi bamaze kwiyungura, berekana ubuhanga mu gukoresha intwaro, kurasa bahamya intego, ndetse banakora imyiyereko n'indi myitozo igaragaza ubunyamwuga bwa gisirikare.
Mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango, hagaragajwe ko aba basirikare biteguye gutangira inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu, kurengera umutekano w'Abanyarwanda no gukora akazi kabo barangwa n'ubunyamwuga, ubwitange n'indangagaciro z'Ingabo z'u Rwanda.
Gusoza aya mahugurwa ni imwe mu ntambwe zikomeza gushimangira ubushobozi bwa RDF bwo kubaka igisirikare gikomeye, gitojwe neza kandi cyiteguye guhangana n'inshingano zose gihabwa.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.