LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Bien yavuze ko AI igomba gufasha abahanzi, aho kubasimbura

Bien yavuze ko AI igomba gufasha abahanzi, aho kubasimbura

Umuhanzi w'icyamamare muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, yatangaje ko ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) ridakwiye gufatwa nk'umwanzi w'abahanzi, ahubwo rikwiye kurebwa nk'igikoresho kibafasha kurushaho guteza imbere impano n'ibihangano byabo.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Bien yavuze ko adashyigikiye ko AI yakumirwa cyangwa igashyirirwaho imbogamizi zikomeye, kuko yamaze kuba kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi kandi ikaba ikomeje guhindura uburyo imirimo inyuranye ikorwa, harimo n'urwego rw'umuziki.

Yasobanuye ko AI idashobora guha impano umuntu utayifite, ahubwo ifasha abafite ubushobozi kubukoresha neza no kongera umusaruro. Yagize ati, abahanzi bazamenya gukoresha iri koranabuhanga mu buryo bukwiye ari bo bazarushaho gutera imbere no gukora ibikorwa bifite ireme.

Nubwo agaragaza inyungu AI ishobora kugira, Bien yanatanze umuburo ku bahanzi bakiri bato, abasaba kutayishingikirizaho yose. Yavuze ko AI ikwiye kuba umufasha mu gutunganya ibihangano, ariko ntisimbure ubuhanga, ubunyamwimerere n'ubuhanzi nyabwo bw'umuntu.

Mu gihe AI ikomeje kwinjira mu nzego zitandukanye zirimo umuziki, sinema n'itangazamakuru, impaka ku ruhare rwayo ziracyakomeje. Hari abayifata nk'amahirwe yo kongera ubudahangarwa mu guhanga, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ko ishobora kugabanya umwimerere w'ibihangano.

 Bien we asanga igisubizo ari uko abahanzi bayikoresha nk'igikoresho kibunganira, aho kuyireka ikabasimbura.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.