LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Zuchu na Diamond Platnumz bakomeje kuvugisha benshi nyuma yuko umubano wabo ujemo agatotsi

Zuchu na Diamond Platnumz bakomeje kuvugisha benshi nyuma yuko umubano wabo ujemo agatotsi

Umubano w'abaririmbyi b'ibyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz na Zuchu, ukomeje kuvugisha benshi nyuma y'aho hagaragaye ibimenyetso bishya bishimangira ko batakiri kumwe.

Mu minsi ishize, Zuchu yatangaje ko we na Diamond Platnumz batandukanye kandi ko batangiye inzira yo gusesa urugo rwabo. Yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma y'imyaka itandatu bari bamaze babana, ashimangira ko agiye gushyira imbere ubuzima bwe, gukira ibikomere no kwita ku muziki we.

Nyuma y'ayo magambo, abafana bongeye gutungurwa no kubona ko Zuchu yasibye amafoto n'ubutumwa bwose bwo kuri Instagram bwamugaragazaga nk'umugore cyangwa umukunzi wa Diamond Platnumz. Byongeye kandi, yanakuye ku mwirondoro we (bio) amakuru yavugaga ko abarizwa muri Wasafi Records, inzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz.

Ikindi cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ni uko aba bombi batagikurikirana kuri Instagram, ibintu benshi bafashe nk'ikimenyetso cy'uko umubano wabo wageze ku iherezo.

Nubwo Diamond Platnumz ataratangaza icyo atekereza kuri ibi bikorwa bya Zuchu, abafana bakomeje gukurikirana hafi iby'aba bahanzi, bibaza niba koko bazarangiza gatanya cyangwa niba bazongera kwiyunga nk'uko byigeze kubaho mu bihe byashize.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.