Rutahizamu wa Inter Miami ndetse akaba na kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yatangaje ko umushahara wa mbere yabonye nk'umukinnyi wabigize umwuga yawuhaye umuryango we wose kugira ngo batangire gusana inzu yakuriyemo.
Messi yavuze ati: "Umushahara wanjye wa mbere nawuhaye umuryango wanjye wose. Twawukoresheje dutangira kuvugurura inzu yacu." Aya magambo agaragaza ko n'ubwo nyuma yaje kuba umwe mu bakinnyi bakize kandi bafite ibigwi byinshi ku Isi, icy'ibanze yatekerejeho atari ukwigurira ibintu bihenze, ahubwo yari ugufasha abo mu muryango we.
Uyu mukinnyi yavukiye mu muryango usanzwe mu mujyi wa Rosario muri Argentine, aho ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu kumushyigikira no kumurihira ubuvuzi bw'imisemburo yo gukura akiri muto. Uko kwitanga kwabo ni ko Messi avuga ko atigeze yibagirwa.
Abasesenguzi bavuga ko imyitwarire nk'iyi ari imwe mu mpamvu Messi akunzwe n'abafana bo hirya no hino ku Isi. Uretse ibikombe byinshi yegukanye n'imipira myinshi yinjije mu izamu, azwiho kwicisha bugufi, gushimira abamubaye hafi no guha agaciro umuryango we, ibintu benshi bafata nk'isomo rikomeye ku rubyiruko rwifuza kugera ku ntsinzi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.