LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

APR FC yihanangirije Garde Républicaine iyitsinda 3-1, nubwo igifite umwenda w'ibitego byinshi muri  CECAFA

APR FC yihanangirije Garde Républicaine iyitsinda 3-1, nubwo igifite umwenda w'ibitego byinshi muri  CECAFA

Nubwo APR FC yagarutse mu rugendo rwo gushaka itike y'icyiciro gikurikiraho nyuma yo gutsinda Garde Républicaine ibitego 3-1, nubwo amahirwe yo kurenga amatsinda agisaba imbaraga nyinshi. Iyi ntsinzi yayihesheje amanota atatu, ariko iracyari inyuma y'amakipe abiri ayoboye Itsinda A.

Vipers SC ni yo iyoboye iri tsinda n'amanota atandatu ndetse izigamye ibitego bine, mu gihe Gor Mahia iri ku mwanya wa kabiri n'amanota atatu ariko ikarusha APR ku mubare w'ibitego izigamye dore ko nayo izigamye bine. APR FC na yo ifite amanota atatu ikaba izigamye ibitego 2, gusa iracyasabwa kwitwara neza mu mukino uzayihuza na Vipers SC ku wa Kane.

Mu mukino yatsinzemo Garde Républicaine, APR FC yatangiye idafite ituze, cyane cyane mu bwugarizi aho bamwe mu bakinnyi bakoze amakosa menshi. No mu busatirizi habanje kubamo kudahuza, kugeza ubwo igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 33, mbere y'uko hakurikiraho ibindi bibiri byayihesheje intsinzi.

Nubwo yatwaye amanota yose, APR FC iracyafite umukoro ukomeye wo kuziba icyuho cyatewe no gutsindwa ibitego 5-0 na Gor Mahia. Kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza, izasabwa gutsinda Vipers SC inabone umusaruro mwiza w'ibitego.

Ku ruhande rwa Garde Républicaine, nubwo yagaragaje umukino mwiza hagati mu kibuga, yakomeje kuzahazwa n'ubwugarizi bwayo butitwaye neza. Amakosa yo kudahagarara neza mu bwugarizi ni yo yatumye William Mel Togui abasha gutanga imipira yavuyemo ibitego bitatu byafashije APR FC kubona intsinzi y'ingenzi. 

Ibitego bibiri byatsinzwe na kapiteni Djibril Outara, mu gihe icya Gatatu cyatsinzwe n'umukinnyi mushya Mamadou Traore.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.