LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Shakira yasezeranyije Ghetto Kids ko ubucuti bwabo buzahoraho

Shakira yasezeranyije Ghetto Kids ko ubucuti bwabo buzahoraho

Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi, Shakira, yongeye kugaragaza urukundo afitiye abana bagize itsinda ry'ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids, nyuma y'igitaramo cye cya kabiri cyabereye muri Barclays Center i Brooklyn, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo gusoza icyo gitaramo, Shakira yagiranye ibiganiro n'aba bana, abashimira ubwitange, impano n'imbaraga bagaragaje mu bikorwa bitandukanye bakoranye. Yabwiye Ghetto Kids ko atifuza ko umubano bafitanye urangirira ku rubyiniro, ahubwo ko bazakomeza kuba inshuti z'igihe kirekire.

Mu magambo yuzuyemo ibyishimo, Shakira yabijeje ko azakomeza kuvugana na bo n'ubwo bazaba basubiye iwabo muri Uganda. Yanongeyeho ko n'abahungu be babiri, Milan na Sasha, bazakomeza kugirana na bo umubano, ibintu byashimishije cyane aba bana.

Uyu muhanzikazi yanavuze ko hari amahirwe y'uko bazongera guhura mu Mujyi wa Madrid, aho ateganya kuzakorera ibitaramo biri imbere. Nubwo uruhare rwa Ghetto Kids muri ibyo bitaramo rutaratangazwa ku mugaragaro, amagambo ye yatanze icyizere ko ubufatanye bwabo bushobora gukomeza.

Shakira yashimangiye ko Ghetto Kids bafite impano idasanzwe kandi ko bakoze akazi keza mu ndirimbo "Dai Dai" ndetse no mu birori by'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi, aho bitwaye neza imbere y'imbaga y'abafana bo hirya no hino ku Isi.

Yasoje ashishikariza n'abandi bana bafite impano kudacika intege, avuga ko gukomeza gukora cyane no kwizera inzozi zabo bishobora kubageza ku rwego mpuzamahanga nk'uko byagendekeye Ghetto Kids, bakomeje kubera benshi isomo ry'uko impano ishobora guhindura ubuzima.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.