LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

The Ben yatangajwe nk'umuhanzi mukuru uzatarama mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy

The Ben yatangajwe nk'umuhanzi mukuru uzatarama mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy

Umuhanzi Mugisha Benjamin, wamamaye nka The Ben, yatangajwe nk'umuhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine Gen-Z Comedy imaze itegurwa.

Ibi birori biteganyijwe ku wa 13 Kanama 2026, bikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), ahasanzwe habera ibi bitaramo.

Ni ubwa mbere The Ben azaba ataramiye muri Gen-Z Comedy kuva iki gitaramo cyatangira gutegurwa, ibintu byitezweho kongera uburyohe n'uburemere bw'ibi birori bizizihiza imyaka ine y'urugendo rwagize uruhare mu guteza imbere urwenya n'imyidagaduro mu Rwanda.

Amakuru y'uko The Ben azitabira iki gitaramo yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y'uko igitaramo gisanzwe cya Gen-Z Comedy kirangiye.

Mu gihe abari bamaze gususurutswa n'abanyarwenya biteguraga gutaha, batunguwe no kubona abategura iki gitaramo bazamuka ku rubyiniro batangaza ko The Ben ari we uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka ine Gen-Z Comedy imaze ikora.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Fally Merci, utegura Gen-Z Comedy, yavuze ko kwizihiza imyaka ine y'iki gitaramo byasabaga gutegura ibirori bidasanzwe, ari na yo mpamvu bahisemo kwegera The Ben.

Yagize ati:

> "Mu gihe twateguraga kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy, twifuzaga ko byaba ibirori bifite uburemere kandi bihesha agaciro urugendo twanyuzemo. Twegereye The Ben tumusobanurira icyo dushaka gukora, na we abyakira neza ndetse yemera kuza kwifatanya natwe. Kuba yemeye kuzaza ni iby'agaciro kuri twe no ku bakunzi ba Gen-Z Comedy, kuko bizatuma ibi birori birushaho kuba amateka meza mu rugendo rwacu."

 

Mu myaka ine ishize, Gen-Z Comedy yagiye iba kimwe mu bitaramo by'urwenya bikurura abantu benshi, ihuriza hamwe abanyarwenya, abahanzi n'abakunzi b'imyidagaduro mu ijoro rimwe. Ni urubuga rwafashije impano nyinshi kumenyekana, ndetse rugira uruhare mu kuzamura urwego rw'urwenya nk'umwuga.

Kuzana The Ben muri ibi birori ni ikimenyetso cy'uko abategura Gen-Z Comedy bakomeje kwagura urwego rw'iki gitaramo, bakagihuza n'abahanzi bafite amazina akomeye kugira ngo abakunzi bacyo babone imyidagaduro ihuza urwenya n'umuziki.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

The Ben ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Yigaruriye imitima y'abakunzi b'umuziki kuva mu mwaka wa 2008, ubwo yatangiraga urugendo rwe rwa muzika, ndetse kugeza n'ubu akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro imbere no hanze y'u Rwanda.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.