Hari hashize igihe abategura gitaramo kizahuriramo The Ben na Diamond Platnumz muri Uganda bagisubitse ariko ubu cyasubukuwe.
Nyuma y'uko iki gitaramo cyari guhuriramo Diamond Platnumz, The Ben na Sheebah Karungi n'abandi batandukanye muri Uganda gisubitswe bitewe n'icyorezo cya Ebola cyari cyageze muri Uganda, kuri ubu hatangajwe itariki nshya iki gitaramo kizaberaho.
Nyuma y'uko iki cyorezo kigabanyije ubukana muri iki gihugu cya Uganda, Iki gitaramo cyahise gishyirwa tariki 30 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo cyagombaga kuba tariki 05 Kamena 2026, ariko kiza gusubikwa kubera amabwiriza yari yashyizweho yo kwirinda gukwirakwiza Ebola mukarere ka Afrika y'uburasirazuba.
Ibi byatangajwe binemezwa n'umwe mubategura ibitaramo by'urwenya bya Comedy store mu gihugu cya Uganda 'Alex Murungi' ararika abakunda ibi bitaramo kwitabira kubwinshi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.